Muhanga: Abunzi barasaba ko bakoroherezwa mu ngendo kuko bakora ingendo zivunanye

Bamwe mu bunzi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko bakora ingendo zivunanye mu gihe bagiye gukemura ibibazo bya rubanda, bityo bakaba basaba leta ko yaborohereza muri izo ngendo.

Benshi mu bakunze kugira ikibazo gikomeye ngo ni abatuye mu bice by’icyaro kuko ngo nta modoka bashobora kubona yo gutega. Bisaba ko ingendo zose bazikora n’amaguru, aha ikibazo abo muri aka karere ka Muhanga bagarukaho ngo ni uko bakora ingendo ndende kandi mu misozi ihanamye.

Butabingwa Onesphore avuga ko bahura n’ikibazo cy’uko ari bake bigasaba ko bakora ingendo nyinshi bajya gukemura ibibazo. Butabingwa avuga ko hari ubwo bakora ibirometero bitanu cyangwa birenga n’amaguru kuko nta cyo babona batega.

Matabaro Bernard, umwunzi wo mu kagari ka Mberere mu murenge wa Nyarusange avuga ko muri aka kazi kabo kabasaba gukora amasaha menshi, bityo kenshi bakaba bataha bwije. Aha ngo bakunze kugira impungenge z’uko bahohoterwa mu ijoro n’abatishimiye uburyo bunzwemo.

Inteko y’abunzi iba igizwe n’abunzi 12 muri buri kagari. Abunzi batatu nibo bashobora guca urubanza cyangwa kunga abaturage.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes