Rwanda : Umuhanda Strabag yubatse muri Gisenyi uri gusenyera abaturage

Abaturage baturiye umuhanda wa Gisenyi uri mu mudugudu wa Kabuye akagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu baratabaza bavuga ko uyu muhanda udatega amazi y’imvura bityo mu gihe cy’imvura akabamenera amazu akanabatwarira ubutaka ri nako abangiriza imyaka.

Umusaza Basabose Jules asobanura ko kera uyu muhanda utabateraga ibibazo ko ariko nyuma y’uko bawubatse amazi amanuka yisuka ku mazu cyane cyane ku mvura iheruka ikaba yarabasenyeye bikabije.

Uwayezu adolphe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubona na we asobanura ko uyu muhanda wubatswe na sosiyete ya Strabag uteye impungenge kuko uri konona imirima n’ibindi bikorwa by’abaturage. Yagize ati “na twe nta bushobozi dufite bwo kuyobya amazi, turahangayitse.”

Uwayezu yongeyeho ko kandi uyu muhanda nta burambe ufite watangiye gusenywa n’imiferege yaciwe hafi yawo itega amazi akangiza umuhanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Dukundimana Esperance yatangaje ko yandikiye ibaruwa Strabag, ayitabaza ariko bakaba baramusubuje ko imirimo yo kubaka umuhanda yararangiye. Yagize ati “bambwiye ko kongera kubikora bizasaba gutangira amaszerano, turi gushaka igisubizo mu bundi buryo ariko nta bushobozi buhari.”

Ubwo amazi asenya amazu, n’umuhanda ujya ku minara ya radiyo na televiziyo warangiritse bigaragara.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes