Rwanda : Ubwitabire bw’abanyarwanda bagenda mu ndege buracyari hasi


Ubwitabire bwabanyarwanda bagenda

Abanyarwanda ntibaragira ubwitabire bugaragara mu gukoresha indege mu ngendo zabo za buri munsi cyane cyane iziva mu ntara nkuko bitangazwa n’umukozi wa Rwandair Innocent Hodari Musoni, ushinzwe ubucuruzi bw’amatike muri Rwandair, ishami rya Rubavu.

Musoni asobanura ko hari igihe indege yuzura nta mugenzi n’umwe w’umunyarwanda urimo ahubwo bose ari abanyekongo. Uretse gake haza abagenzi boherejwe na Hoteli Serena.

Kuri we ngo biterwa n’uko batari basobanukirwa ingendo zo mu kirere aho benshi batekereza ko ari umurengwe. Nyamara ariko ngo ugereranyije ibiciro byo mu ndege ntaho bihuriye no mu modoka kuko igihe n’uko umuntu agenda yicaye bitandukanye. Ati “mu modoka uraruha, haba harimo n’impanuka nyinshi udashyizemo igihe uba utakaza.”

Nyamara ariko bamwe mu baturage ntibumva akamaro ko kugendera mu ndege ibahenda kandi hari imodoka zihendutse.

Xavier Ndirorera ni umucuruzi. Yagize ati « Kugendera mu ndege ujya i Kigali ni uguta amafaranga, imodoka y’ibihumbi bitatu ntigereranywa n’indege y’ibihumbi amagana, aho kuyatanga nayafashisha abakene !

Benitha Uwamariya we avuga ko ufite amafaranga wakorera urugendo Kigali – Rubavu mu ndege. Ati « kubera ubushobozi ntiwabigira akamenyero ariko rimwe na rimwe ufite gahunda yihutirwa watega indege da ! »

Rwandair ni yo kompanyi y’ingendo zo mu kirere yonyine ikorera ku kibuga cy’indege cy’akarere ka Rubavu. Ikaba yaratangiye ingendo zayo kuri iki kibuga tariki ya 23 Kanama 2011.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes