Rwanda | Ngororero: Umuhanda Kazabe-Rutsiro ukeneye kwagurwa


Ngororero Umuhanda Kazabe-Rutsiro

Ngizo imodoka zifuzwa mu muhanda kazabe-Mukamira

Umuhanda Kazabe-Rutsiro ufite ibirometero bigera kuri 55, uhuza akarere ka ngororero n’aka Rutsiro, ni umwe mu mihanda yakozwe n’akarere ka Ngororero mu rwego rwo kongera ibikorwa by’ubucuruzi no koroshua imigenderanire y’abaturage b’uturere twombi, ariko ukaba utaraba nyabagendwa uko abaturage babyifuza.

Abaturage barasaba ko bahabwa imodoka zitwara abagenzi cyane cyane iz’ikigo cy’igihugu gitwara abagenzi ONATRACOM kuko ari nazo zitwara abagenzi ku giciro gito ugereranyije n’andi mamodoka atwara abagenzi, nkuko twabibwiwe n’umuyobozi w’akarere bwana RUBONEZA Gedeon, iyi modoka ya onatracom bari barayihawe ndetse ikora umunsi umwe ariko haza kuvuka ikibazo cy’uko uyu muhanda wahawe metero nkeya z’ubugari, ku buryo imodoka ebyiri nini zitabisikaniramo. Ruboneza yavuze ko iyo nshuro imwe gusa bus ya ONATRACOM yakoze muri uyu muhanda habayemo impanuka ebyiri, akarere gafata icyemezo cyo guhagarika iyi modoka.

Ikindi kibazo kigaragara muri uyu muhanda ngo ni abamotari (abatwara abagenzi kuri za moto) bakorera muri uyu muhanda batagira impushya zo gutwara ibinyabiziga, bityo abaturage bakagira impungenge z’umutekano wabo. Iki kibazo kikaba giherutse no kuvugwaho mu nama yahuje abikorera bo mu karere ka ngororero n’abayobozi bako mu kwezi gushize, hagafatwa ingamba zo gutumiza aba motari bose mu nama yari kuyoborwa n’umukozi wa RURA ariko aba bashoferi ntibaboneke mu nama, ubu hakaba hategerejwe gutumizwa iyindi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes