Rwanda | Ngoma: Ibizamini by’impushya z’agateganyo byasubitswe mu buryo butunguranye


Ngoma Ibizamini byimpushya zagateganyo

byari biteganijwe ko abantu bagombaga gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo (Permit Provisoire) ari 800  ariko abatageze ku ijana na mirongo itanu nibo bonyine bitabiriye gukora ikizamini tariki 15 gashyantare maze bituma iki kizamini kimurirwa tariki 17 uku kwezi.

Ubwo ubuyobozi bwa Police mu karere ka Ngoma bwasobanuriraga abari bitabiriye ikizamini ko gisubitswe ku mpamvu z’uko kititabiriwe,ubuyobozi bwa police bwavuze ko ari ukugirango bahe amahirwe abandi banyarwanda.

Ubu buyobozi bwavuze ko amakuru ashobora kuba atarageze kuri bose kuko hatakoreshejwe uburyo bwari busanzwe bwo kohereza ubutumwa bugufi ku matelefone yabo,maze hagakoreshwa amatangazo ku maradiyo gusa.

Abari bitabiriye iki kizamini bavuze ko batunguwe bityo bamwe bakaba banenze uburyo amatangazo yatanzwe hakoreshejwe Radio mugihe ubundi bohererezwaga ubutumwa bugufi ku matelefone.

Umwe muri bo ubwo yamaraga kumva uyu mwanzuro wo kugisubika yagize ati”ntabwo abantu babimenye babinyujije ku maradiyo ya kure bamwe badakunda no kumva inaha, ubone niyo babinyuza kuri Radio ivugira inaha Radio Izuba!”

Undi nawe utarabyishimiye yagize ati” Njyewe birambabaje naturutse kure none ngiye guhomba tike, ariko kuko ari uguha abanyarwanda amahirwe ndabyihanganiye.”

Iki kizamini kimuriwe kuri uyu wagatanu tariki ya 17 Gashyantare.Uku kwimurwa kw’ibizamini byagaragaye no mukarere ka Kirehe naho  byatewe  no kutitabirwa kubera kutabimenya. 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes