Rwanda | Ngoma: Abaturage baranenga uburyo gare routire ya Ngoma iri gusanwa


Ngoma Abaturage baranenga

Nyuma  y’aho bigaragariye ko gare ya Ngoma  yari iteje umutekano muke kubera ibyobo bya ligore byari birimo bidapfundikiye abantu bagwagamo, kuva tariki ya 10/02/2012 hatangijwe imirimo yo kuyisana.

Abagenzi, abatwara ibinyabiziga ndetse n’abandi bakorera muri iyi gare baravuga ko uburyo iyi gare iri gusanwamo budafatika ko nubundi bizahita byongera bigateza ikibazo.

Munyakamwe umukozi ukata amatike muri iyi gare ubwo twamusangaga aho iyi gare yimukiye kubera isanwa rya gare ya Kibungo ,yanenze uburyo iyi gare iri gusanwa agira ati” Nubundi nibyo bari gushyiramo ntibimara kabiri, Reba nawe bari gusudira utwuma bagashyira ku myobo, ntabwo rwose bikomeye ni utwuma  tutazamara kabili. Byari bikwiye ko gare isanwa neza kuko dutanga imisoro cyangwa  gare ikongera ikubakwa kuko irasondetse pe!”

abagenzi nabo bavugaga ko aho bimukiye babangamiwe n’ ivumbi ryinshi rihari, ndetse babona ngo bizabaviramo n’ uburwayi niba akarere katagize icyo gakora ngo kabatabare.

Kuruhande rw’ ubuyobozi bw’akarere umuyobozi wakarere ka Ngoma Niyotwagira Francois yatangaje ko gare uburyo irikubakwamo bujyanye nuko bumvikanywe na rwiyemezamirimo ubwo yahabwaga isoko,bityo ko habayeho guhindura byaba ari ukwica amasezerano bagiranye na Alpha Construction yubatse iyi gare.

Iyi gare yatangiye gukorerwamo  tariki 24 z’ ukwa Gatanu 2010. Kugeza ubu amafaranga rwiyemezamirimo atarahabwa akaba ari miliyoni ebyiri kuri miliyoni zirenga  63 n’ igice  yari yarapatanye.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes