Rwanda | Ngoma: abacururiza muri gare Baravuga ko bahombywa n ivumbi ryinshi riharangwa

Ngoma abacururiza muri

Abakorera imirimo y’ ubucuruzi ahimukiye gare ya kibungo baravuga ko ubucuruzi bwabo butakigenda kubera ko ivumbi rirangwa muri iyi gare ridatuma bakora akazi kabo.

Abavuga ko babangamiwe kurusha abandi ni abakora umurimo wo gucuruza  unite za terefone(Me 2 U), bavuga ko batabona icyashara kuko iyo umukiriya ari gushyiramo nimero  muri terefone ngo bamuhe Me 2 U imodoka ikaza ihita itumura ivumbi ryinshi ntabashe kureba maze ivumbi rikamujya mu maso agahita yigendera akajya kuyigura  hanze ya gare.

Umwe mu bacuruza Me 2U yagize ati” rwose akarere kagombye gushaka uburyo hamenwa amazi muri iyi gare akagabanya iri vumbi naho ubundi turahombye pe! Kandi ivumbi ribangamiye  n’abagenzi.”

kuruhande rw’abacuruza amatike nabo bavuga ko abagenzi bategera aho gare  yimukiye  bagabanutse kuko ngo bahitamo gutege moto bakajya  gutegera ahandi hatari muri gare kuko haba hari imvumbi batakwihanganira.

Ntamukunzi Dieudonne utwara imodoka ya express avuga ko iyo umuntu aje muri iyi gare asa neza ataha yabaye ivumbi gusa.

Yagize ati” Nkaba bahirirwa bakata amatike bo bazanarwara za  gapfura . ivumbi ni ryinshi rirakabije. Nta mugenzi waba yiyambariye neza ngo aze hano agite ururgendo kuko yahita  ahindana kubera ivumbi akagerayo asa nabi.”

Hari n’abamotari  bakorera imbere ya gare bavugaga ko imvuja nazo  baza kuzirwara kuko aho bakorera ivumbi rimeze nabi, Nubwo ariko bose binubira ko hari ivumbi bavuga ko bashyigikiye ko gare yabo isanwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois yavuze ko imirimo yo gusana iyi gare iri kwihutishwa  kubera ko  aho agre yabaye yimuriwe naho hateje ikibazo. Yongeraho ko iyi  imirimo  itazarenza iminsi ibili.

Hari hashize iminsi abagenzi n’abakorera muri gare ya Kibungo binubira imyobo idapfundikiye  yagagaraga muri iyi gare aho abatari bake ngo bavunikiragamo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes