Rwanda : Musambira: Impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije



Musambira Impanuka nyinshi ziterwa

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kamonyi yateranye tariki 20/02/2012 yagaragaje ko impanuka nyinshi zo mu muhanda  wa Musambira ziterwa n’umuvuduko ukabije. Mu kwezi kwa Gashyantare  hamaze kuba impanuka ebyiri.

, yavuze ko

Muri uwo muhanda hakunze kugaragara umuvuduko ukabije w’imodoka kandi zikanyuranamo n’abantu benshi. Usanga abashoferi baba baziranye aho Polisi ikunze guhagarara kandi n’iyo abapolisi bimuye ibirindiro, abo bashoferi bacirana amasiri babwirana aho bahagaze; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musambira, Hashimwimana Jean Marie Vianney.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Rukundo Aimable, yavuze ko ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’imodoka bawuzi akaba ariyo mpamvu bigeze gushyiraho gahunda itunguranye yo gufatira imodoka ziruka muri uwo muhanda,icyo gihe bakaba barandikiye esheshatu.

Yatangarije abari aho ko bagiye gukaza gahunda yo gukumira impanuka mu muhanda bongera umubare w’abapolisi mu muhanda ariko asaba n’uruhare rw’abagenzi mu gufatanya na polisi gukumira impanuka babuza abashoferi gutwara biruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yongeye kwibutsa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bari bitabiriye iyo nama, gukorana n’inzego z’umutekano zabegerejwe , mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ibindi bibazo birebana n’umutekano byagaragaye muri uku kwezi ni ibiyobyabwenge, kwiyahura, kurohama, ubujura, imfu zitunguranye ndetse no kugwirwa n’ikirombe.

Inama yitabiriwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, abashinzwe irangamimerere mu mirenge n’abahagarariye inzego za polisi n’iza gisirikare mu karere ka Kamonyi.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes