Rwanda | Karongi: Mu mugi wa kibuye nta tagisi (taxi) voiture zibamo

Umugi wa Kibuye ubarizwa mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba. Iyo uwugezemo uturutse i Kigali cyangwa mu bindi bice by’igihugu bikaba ngombwa ko ushaka gufata tagisi voiture bitewe n’aho ushaka kujya cyangwa n’umutwaro ufite, abantu bakubwira ko nta tagisi (taxi) voiture zihaba. Icyo gihe ntakundi ubigenza uhita wiyambaza taxi moto, dore ko ari zo zikora umurimo wo gutwara abantu muri uwo mugi utari munini ariko urimo kugenda utera imbere ku buryo bugaragara.

 

Karongi Mu mugi wa kibuye

Photo: Motari (motard)

Mu Murenge wa Bwishyura habarizwa abamotari (motards) barenga 300. Ni bo bakora umurimo wo gutwara abantu babavana mu mugi babageza mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi.

N’ubwo ariko nta tagisi voiture zihari, abamotari baho bavuga ko nta bagenzi benshi bakunze kubona kubera nyine ko umugi ari muto, b’ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bitarahaba byinshi ugereranyije no muyindi migi y’u Rwanda.

Abamotari twaganiriye bavuga ko iminsi yose y’icyumweru usanga itandukanye bitewe n’ibikorwa biba byabaye ku munsi runaka, bityo bigatuma n’umubare w’abakenera moto uba mwinshi cyangwa muke. Urugero nko kuwa mbere usanga abamotari baba babyinira ku rukoma (bishimye) kubera ko ari umunsi uberaho imanza, ugasanga hari abantu benshi bakenera gufata moto kugira ngo bagera ku rukiko badakererewe.

Nk’uko umumotari witwa Noheli abivuga, ngo iminsi mibi kurusha indi ni kuwa kabili no ku wakane. Noheli ati: “Muyindi minsi dushobora gukorera amafaranga ari hagati ya 4000 na 5000, ariko kuwa kabili no kuwa kane hari igihe umuntu atahana nka 2000 byonyine”.

 

Kuwa gatatu ngo nabwo bakuze kubona abagenzi benshi bafata moto kubera ko ari umunsi w’isoko riteranira mu Murenge wa Rubengera ari naho ibiro by’akarere ka Karongi bibarizwa. Kuwa gatanu naho ngo bisa n’ibirori kuko haba isoko ry’abakonyekongo ribera aho bita mu Ruganda hanubatse umushinga wo kubyaza amashanyarazi gaz methane yo mu kivu.

Kuwa gatandatu no kucyumweru nayo ngo ni iminsi myiza cyane ku bamotari kubera ko haba hari abantu benshi baba baturutse cyane cyane i Kigali baje kuruhukira ku mazi, dore ko Kibuye ari hamwe muhantu nyaburanga igihugu gifite kubera ahanini ikiyaga cya Kivu.

N’ubwo ariko nta tagisi voiture ziboneka mu mugi wa Kibuye, ntibuvuze ko nta zigeze zihaba na rimwe. Abamotari bavuga ko zahabaga kera ariko kubera ko nta bikorwa byinshi byabaga mu mugi, banyirazo bagiye bacika intege kugeza ubwo zicitse burundu. Ariko bemeza ko amaherezo zizashyira zikagaruka cyane ko umugi wa Kibuye urimo gutera imbere.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes