Rwanda | Huye: ababyeyi babumba amatafari babuze abakiriya kubera Iteme ryaracitse

Huye ababyeyi babumba

Kwangirika kw’iteme riherereye i Cyarwa, munsi gato ya Sitasiyo yo ku Mukoni byabujije ababyeyi bakora umurimo wo kubumba kugurisha umusaruro wabo.

Nubwo hari hasanzwe hariho akapa katagaragara cyane kerekana ko imodoka zikoreye ibintu biremereye zitemerewe kuhaca, ntibyabuzaga izikoreye amatafari kuhaca.

Kuba iri teme ryarangiritse, ba nyir’amatanura barahahombeye kuko batakibona ababagurira. Mukakaramage Ruth, umucungamutungo wa koperative Ingoro ihuje ababyeyi babumbira amatafari n’amategura muri ako gace yagize ati « iri teme rimaze amezi abiri ricitse. Twatwitse itanura none ryabuze abaguzi. Ibi biraduhombya ». Ikibabaza aba babyeyi ni uko n’umuhanda w’i Cyarwa izo modoka zishobora kuba zazengurukamo ariko zikabatundira amatafari, abanyamakamyo banze kuwunyuramo ngo kubera ko watuma rasoro z’imodoka zabo zicika.

Umusaza twahuriye na we ngo ntiyishimira igihe gishize ricitse. Yagize ati « uretse ko no kugenda n’amaguru rimwe na rimwe ari byiza kuko na siporo ari ngombwa, ariko kuba nsigaye nsiga imodoka yanjye kuri sitasiyo njya cyangwa mva ku kazi ntibinshimishije. » Yakomeje avuga ko iri teme rinyurwaho n’abantu benshi harimo abanyeshuri bo muri kaminuza bagera kuri 200 bahanyura nijoro bavuye kwiga, akaba rero afite impungenge ko hari igihe bazagwa muri iri teme ryacitse dore ko riri hejuru y’umukoki muremure umanukiramo amazi yose y’i Tumba iyo imvura yaguye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Bwana Mutsindashyaka Alphonse yavuze ko mu byumweru bibiri iri teme rizaba ryarangiye gukorwa. Yagize ati « ibiti byo kurikora twamaze kubibona, n’uzabitubariza yamaze kuboneka, hasigaye gutangira imirimo ». Twifuje kumenya niba bikwiye ko iteme nk’iri bazi neza ko rizajya rinyurwaho n’amamodoka yikoreye ibintu biremereye ryakorwa mu biti maze Bwana Mutsindashyaka asubiza agira ati « n’ubwo mvuga ko ari imbaho, bizaba bikomeye cyane kuko bizaba bifite umubyimba wa cm zirenga 20. Bizatanga iteme rikomeye nk’iryubakishije beto »


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes