Rwanda | Gakenke : Kubona amavuta y’ibinyabiziga biragoye

Nyuma y’uko sitasiyo imwe rukumbi ikorera mu Karere ka Gakenke imaze amezi abiri yarafunze imiryango, abafite ibinyabiziga ari byo amapikipiki n’amamodoka bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amavuta yabyo hafi.

Gakenke  Kubona amavuta

Bamwe mu bantu batunze ibinyabiziga twaganiriye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/02/2012, badutanagarije ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amavuta y’ibinyabiziga kuko bibasaba gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 30 byo kujya i Musanze cyangwa  15 byo kujya kuri Base mu Karere ka Rulindo kugira ngo babone amavuta y’amamodoka n’amapikipiki.

Abantu bakora akazi ko gutwara abagenzi bakoresheje amapikipiki bazwi nk’abamotari bavuga ko bagura esensi mu majerekani bakayibika murugo mu rwego rwo kuzigama amafaranga bakoresha bajya kurya amavuta i Musanze cyangwa kuri Base. Ibyo bifite ingaruka ku mutekano w’abantu aho bishobora gutera inkongi z’umuriro zahitana abantu batari bakeya.

Nk’uko twabitangarijwe na Ndayizigiye Afurika umukozi wa sitasiyo GAPCO yacuruzaga amavuta y’ibinyabiziga muri Gasentere ka Gakenke, iyo sitasiyo yahagaritse gukora kubera ikibazo cy’ipombo yapfuye. Bagerageje kuyisimbuza iyindi na yo igira ikibazo. Ngo kugeza n’uyu munsi bacyategereje indi pombo.

Uwo mukozi yongeraho ko uretse ikibazo cy’ipombo yabatengushye, nta kibazo cy’abakiriya bagiraga. Aha, avuga ko abakiriya biyongeraga umunsi ku wundi aho bagurishaga litiro 800 z’amavuta ya essence na litiro 400 za mazutu.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes