Rusizi: Kuba gare iri kure y umujyi ni imbogamizi ku bashoferi

Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi baravuga ko n’ubwo kugira gare babishakaga ngo aho yubatswe ari kure y’aho babona abagenzi bitewe n’uko iyo gare yubatswe ahitaruye umujyi wa Kamembe kandi abagenzi batwara baba baje cyangwa bava mu mujyi rwagati.

Umwe mu bakora akazi ko gutwara imodoka za taxi mu mujyi wa Kamembe atwara abagenzi ni Dusengumuremyi Jean.Uyu mugabo avuga ko abagenzi benshi bagira bifashisha imodoka zizwi ku izina rya twegerane ari ababa bava cyangwa bajya ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa hagati y’imijyi ya Kamembe na Bukavu.

Dusengumuremyi agasanga aho gare nshya igiye kwimurirwamo imirimo yo gutwara abagenzi iri ari kure ya rwagati mu mujyi wa Kamembe ahari ibikorwa by’ubucuruzi abagenzi baba bajya cyangwa bava.Dusengumuremyi agira ati: “Biragoye ku bagenzi no kuri twe.

Abakiriya benshi tugira ni abanyekongo baza guhahira hano mu mujyi.Ubu se azajya aba arangije kugura ibyo agura azamuke ruguru iriya gufata imodoka igaruke imunyuze aho aba avuye koko?Ni ikibazo sinzi uko tuzajya tubona abakiriya.”

Dusengumuremyi kimwe na bagenzi be batanga icyifuzo ko ubuyobozi bwabashyiriraho ibyapa byo kuzajya bahagararaho rwagati mu mujyi kugira ngo n’abagenzi batazajya bajyanwa kure y’aho baba bagiye.

Ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Rusizi,Alphonse Bimenyimana avuga ko aho gare iri abatwara imodoka zitwara abagenzi ndetse n’abagenzi bazamenyera aho gare iri nitangira gukora.

Bimenyimana agira ati: “Iyo gahunda ikiri nshya abantu ntibaba bumva gushoboka kw’ibintu ariko bageraho bakamenyera.Ndaguha urugero rwo mu mujyi wa Kigali,abantu ntibumvaga uburyo ahategerwa imodoka hava hariya hantu hazwi nko kwa Rubangura ngo bajye bajya gutegera Nyabugogo ubu bamaze kumenyera.”

Ku kibazo cyo kuba imodoka kugira ngo zigere muri gare zizanye abantu baje mu mujyi rwgati wa Kamembe zikahabarenza kubera ko gare iyo uvuye ku mupaka wa Rusizi uyigeraho urenze rwagati mu mujyi,ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rusizi avuga ko iyo ngingo ishobora kuzaganirwaho hakarebwa niba hatabaho ibyapa byo kuvanamo abagenzi ariko atari byo kubashyiramo.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gare nshya aho iri bigiye guca akavuyo katerwaga n’imodoka nyinshi cyane cyane z’ama agencies atwara abagenzi zakoreraga ahantu hato zaba zikata zigafunga umuhanda gato.Ikindi ubwo buyobozi buvuga ni uko iyo gare ya kijyambere izatahwa bitarenze mu matariki 15 y’uku kwezi kwa Gashyantare.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes