Nyanza: Abaturage barishimira ko bakorewe umuhanda


Abaturage bakoresha umuhanda Butansinda-Busoro barishimira ko bakorewe uwo muhanda nyuma y’igihe kinini uwo muhanda umeze nabi.

Hari hashize igihe kitari gito abaturage basaba ko akarere ka Nyanza gafatanije n’umurenge wa Kigoma, ko bafashwa gukorerwa umuhanda Butansinda –Busoro, abaturage bagaragazaga imbogamizi zo gukoresha uwo muhanda, bityo bagahitamo gukoreshga umuhanda Busoro-Ruhango.

Kuri ubu rero, uyu muhanda Busoro– Butansinda nyuma yo gukorwa ku bufatanye bw’akarere ka Nyanza na TIG, abaturage batuye akarere k’amayaga barashima ikorwa ry’uwo muhanda.

Uyu murenge wa Kigoma ukomeje kongera ibikorwaremezo, dore ko umaze kubona ikigonderabuzima cya Gahombo, bakaba banitegura kubona isoko rya kijyambere, kubw’ibyo bakabanafite icyizere cy’uko umuriro w’amashanyarazi bazawubona vuba.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes