Nyamagabe: abigira impushya z’ibinyabiziga ntibavuga rumwe n’abarimu babo


                       Nyamagabe

                                        Aha ikizamini cyari gitangiye

Abanyeshuri bigira impushya zo gutwara ibinyabiziga, bavuga ko abayobozi b’amashuri abigisha kubona impushya bababeshya ko babanditse ariko amalisite ya polisi yaza bakibura, kandi baba bishyuye aya mashuri ndetse bakanishyura gitansi ya RRA (Rwanda Revenue Authority).

Ibi byagaragaye tariki ya 02/02/2012 ubwo polisi yarije gukoresha ibizamini byo gutanga impusha zo gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyamagabe.

Nzeyimana Alphonse ni umwe mu banyeshuri bibuze ku rutonde rwa polisi rw’abagombaga gukora ikizami, avuga ko yiyandikishije mu ishuri rya United driving school Limited. Ngo kuri iri shuri bamubwiye ko bamwanditse ajya kwishyura amafaranga ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro ahabwa gitansi. Ariko ngo yatunguwe no kugera aho ikizami kibera akibura ku rutonde.

Habimana Francois ni umuyobozi w’ishuri rya United driving school mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko iki kibazo kidaturuka kuri bo, ahubwo ngo uburyo polisi yashyizeho bwo kwandikisha abanyeshuri bazakora ikizami muri polisi hakoreshejwe talefone ngo niho ibibazo bivukira. Yagize ati “ ubu dufite abanyeshuri bagomba gukora ibizami bagera kuri 300, kubandikisha kuri polisi ukoresheje telephone ntibyoroshye”

Ikizamini cyagombaga gutangira saa yine, ariko kubera imvururu zari hagati y’abarimu n’abanyeshuri, zatumye gitangira saa saba z’amanywa.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes