Kuba lisensi iva kure igera Rusizi igura 955


Kuba lisensi

Kuva igiciro cya lisensi cyagabanuka kikajya ku giciro fatizo cy’amafaranga 940 kuri litiro, abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko kuyicuruza ku mafaranga 955 atari uguhenda kuko kuyivana Kigali uyigeza Rusizi hari urugendo rurerure.

Umucungamari wa sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Kamembe yitwa ENGEN, Uwamahoro Vivine, avuga ko igiciro cyahozeho cyari amafaranga 1015 kuri litiro kikaba cyarashyizwe ku mafaranga 955 y’u Rwanda.

Mukarubayiza Schola, umukozi wa sosiyeti SP nayo icuruza ibikomoka kuri peteroli avuga ko kimwe n’ahandi, igiciro cya lisensi i Rusizi cyagabanutseho amafaranga 60 y’u Rwanda kuko cyahoze ku mafaranga 1015. I Kigali yahoze igura 1000 ubu igura 940.

Mukarubayiza akomeza avuga ko amafaranga yiyongeraho ku giciro cya litiro ya essence y’i Kigali no mu nkengero aterwa no kuba hari urugendo rurerure hagati ya Kigali na Rusizi bityo amafaranga akaba ataba amwe kuko hongerwaho amafaranga y’urugendo rukoreshwa.

Tariki 16/01/2012, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yavanye igiciro cya lisensi na mazutu ku mafaranga 1000 igishyira ku mafaranga 940.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes