Gitansi ntabwo isimbura uruhushya rwo gutwara imodoka

Ubuyozi bwa Polisi mu karere ka Burera buraburira abatwara ibinyabiziga cyane cyane Moto n’imodoka ko gitansi bishyurira ho uruhushya rwo gutwara imodoka idasimbura urwo ruhushya. 

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko umumotari witwa Kamali Emmanuel ukorera muri “parking” yo mu gasantere ka Kirambo gaherereye mu murenege wa Rusarabuye ho mu karere ka Burera yavugaga ko abapolisi babafata kandi baba barabahaye gitansi mbere y’uko babaha urwo ruhushya.

Uhagarariye polisi mu karere ka Burera DPC Rutsindura Bertin aragira ati “ Ntabwo gitansi isimbura “permit de conduire”. Akomeza avuga ko iyo gitansi batanga itemerera umuntu uyifite gutwara imodoka.

Agira ati “ iyo tugufashe utwaye imodoka cyangwa moto ufite iyo gitansi gusa turagufata”. Akomeza avuga ko  gufata umuntu nk’uwo atari ukumugirira nabi ngo ahubwo ni ukumufasha. Agira ati “ uramutse ugize impanuka ukagonga abantu cyangwa ukangiza ibintu kandi ufite iyo gitansi gusa urabyirengera”.

Akaba yakomeje abwira n’abandi bantu batekerezaga gutyo ko mu gihe batari babaha impushya zabo zo gutwa bagomba kwihangana bagategereza igihe bazazibahera.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes