Rusizi: Ruhurura yajyaga itera impanuka mu Kazarusenya iri kubakwa

Hafi y’ibiro by’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ahazwi ku izina ryo mu Kazarusenya habaga ruhurura itubatse abaturage bavuga ko yajyaga iteza impanuka mu gihe cy’Imvura.Ubu iyi ruhurura iri kubakwa.

Abaturage baturiye iyi ruhurura bavuga ko mu gihe cy’imvura yajyaga itera impanuka bitewe n’amazi yayigendagamo atabaga afite umuyoboro umwe.

Ibi nk’uko abo baturage babivuga byatumaga akenshi amazi yuzura iyo ruhurura maze akajya mu mazu y’abaturage akayahirika akanangiza imirima.

Uzabakiriho Mathieu uturiye ruhurura ya Kazarusenya avuga ko kubakwa kw’iyi ruhurura ari byiza ko bizabarinda ingorane yabatezaga.

Uzabakiriho agira ati: “Kubera uko iyi ruhurura yari imeze itabasha kuyobora amazi neza byatumye haba ibibazo bikomeye. Amazi yarengaga agasenya inzu, agatwara imyaka y’abaturage iri mu mirima ku buryo hari abantu batagikora ku munwa babitewe no kuba amazi yanyuraga muri iyi ruhurura adafite umuyoboro ufatika yarabangirije imyaka. Iyi ruhurura ubwo yubatswe turizera ko ibi bibazo bizagabanuka.”

Batamuriza Marie Alice ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge avuga ati: “Iyi ruhura igiye kudufasha kwirinda Ibiza bitaraba.Iyo amazi agenda muri ruhurura zitubatswe hari igihe yangiza byinshi birimo amazu y’abantu bikaba byanahitana ubuzima bw’abantu. Mu minsi ishize hari ruhurura itari yubatse yuzuye amazi ihitana abantu.”

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda bibaho ko abantu bapfa bazize impanuka ziterwa n’amazi y’imvura atagira imiyoboro ikoze neza. Aya mazi akunze gutwara amazu cyangwa agatwara abantu cyane cyane abana.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes