Ruhango : abagenzi n’abashoferi barinubira gare y’ako karere idatunganyije

Bamwe mu bagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakorera muri gare yo mu mujyi wa Ruhango baravuga ko babangamiwe no kuba iyi gare idatunganyije neza.

Mu gihe aba bavuga ko kuba itubakiye bituma abagenzi babura aho bugama izuba n’imvura mu gihe bateze amamodoka, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi ko kizazirikanwa mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Ubwo twageraga muri iyo gare mu ntangiriro z’iki cyumweru, muri iyo gare hari hahagaze amamodoka atwara abagenzi aya bita twegerane agera kuri atanu ndetse n’abagenzi benshi ariko banyanyagiye hirya no hino mu kibuga gito gihari kinyuramo n’umuhanda w’igitaka ugana ahahoze superefegitura ya ruhango, abandi bugamye izuba kuri sitasiyo ya risansi iri hafi aho.

Udasanzwe uhamenyereye ntiwatekereza ko ari muri gare kuko usibye ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi, nta n’ikirango kigaragaza ko ari aho abagenzi bategera imodoka.

Bamwe mu bagenzi bari aho twaganiriye, bavuga ko mu gihe  bategereje imodoka bahitamo kuba bugamye izuba ariko ugasanga aho bugamye nabo babasaba kubavira ku mabaraza kuko ahenshi ari amazu y’ubucuruzi.

Haba abagenzi ndetse n’abatwara ibinyabiziga bitandukanye bavuga ko kuba iyi gare itubatse ari ikibazo.

Tumaze kubona iki kibazo twegereye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango maze TWAGIRIMANA Epimaque umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu atubwira ko bateganya kubaka gare nshya igezweho.

N’ubwo aha hantu hari hamenyerewe nko muri gare, uyu muyobozi avuga ko bishoboka ko ataba ariho yubakwa kuko ngo hatisanzuye, keretse habashije kwagurirwa mu kindi kibanza kihegereye.

Twagirimana avuga kandi ko akarere katangiye kuvugana na nyirikibanza ndetse no  kureshya abafatanyabikorwa ngo bashore imari mu iyubakwa ry’iyi gare.

Kimwe n’imihanda, aho abagenzi bategera imodoka ni kimwe mu bikorwa remezo bikunze gukenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Kuba aha hantu hadatunganyije bishobora kugira ingaruka zirimo akajagari k’ibinyabiziga  cyangwa impanuka za hato na hato, byarimba bamwe na bamwe mu bagenzi bakaba bakurizamo kuyoba.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes