Ruhango- Abagenzi n’abashoferi barasaba ko ubuyobozi bwabubakira gare

Abatwara imodoka ndetse n’abagenzi bakoresha gare ya Ruhango barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabubakira gare kugira ngo bagabanye akavuyo kagaragara aho bakorera.

Ubusanzwe imodoka  zo mu Ruhango zitwara abagenzi zihagarara mu kibanza kiri rwagati mu mujyi wa ruhango hafi y’umuhanda werekeza i Huye. Uretse kuba iki  kibanza ari gito kandi usanga n’imodoka zigikoreramo mu kavuyo.

Umwe mu bakorera muri iyi gare twaganiriye yagize ati “ Akaduruvayo karimo byo kabisa. Ni akavuyo k’imodoka nyine n’abantu n’amagare.”

Aya magare kandi aba acicikana  n’amamoto arwanira abagenzi basohoka mu matagisi ashaka kubageza mu duce dutandukanye tw’umujyi wa ruhango n’inkengero zawo.

Kuba kandi  muri iki kibanza nta hantu hagenewe amagare n’amamoto ngo nacyo ni kimwe mu biteza akajagari, uwitwa Kanamugire yagize ati  “ Aya mamoto nayo usanga aparika aho yiboneye mbese nta gahunda irimo.”

Naho Asouman we yagize ati “Iyi gare ntabwo yubatse biragaragara, wagira ngo ni nko ku muharuro.”

ubuyobozi bwa ruhango nabwo kandi bwemera ko nta gare iri muri uyu mujyi bukanemera kandi ko ari ikibazo gusa ngo hari gahunda yo kubaka gare nshyanshya.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu muri aka karere, Epimaque twagirimana,  avuga ko kubaka iyi gare bizashyirwa mu ngengo  y’imari y’umwaka utaha.

Twagirimana yagize ati “Ubundi hakabaye gare ari uko hari inyubako ibyerekana ko aho hantu hakorera imodoka, abagenzi nabo bakabona aho bicara bategereje imodoka ariko mu by’ukuri hariya ziri buriya njye nahita nka parikingi (parking) y’amatagisi.”

Twagirimana kandi yakomeje avuga ko bamaze gushaka ikibanza cy’aho gare igomba kubakwa igisigaye akaba ari ugushaka umufatanyabikorwa uzubaka gare.

Yagize ati “Ubu turi gushishikariza abikorera ku giti cyabo kugira ngo turebe ko bazayubaka.” Gusa ngo nihatagira uwikorera ku giti uyubaka akarere kazayubaka hanyuma kabone kuyegurira abikorera.

Abagenda muri uyu mujyi ndetse n’abashoferi bakomeje kwinubira kubangamirwa n’akavuyo kagaragara aho bategera imodoka kuri ubu, mu gihe akarere kavuga ko kazashyira amafaranga yo kubaka gare mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes