Rubavu : Mutarama irarangira abafite imodoka zifite icyapa cyo mu mahanga bagihinduye

 

Mu mujyi wa Rubavu abafite imodoka zifite ibyapa (plaque) by’amahanga bagomba kuba babonye ibyapa biranga ibinyabiziga bitangwa na Leta y’u Rwanda bakanahindura ihembe ritwarira ku ruhande rw’ibumoso bitarenze ukwezi kwa Mutarama.

Mu gihe cyashize nibwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagerageje guhagarika izi modoka inyinshi zifite ibyapa byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko birananirana.

Ubwo haburaga iminsi mike ngo ukwezi bahawe kurangire, abatwara ibi binyabiziga bari kwihutira gushyira mu bikorwa iki cyemezo nk’uko Gayawira Patrick, umuyobozi wa RRA mu ntara y’Iburengerazuba abitangaza.

Gayawira asobanura ko 90% by’imodoka zo mu mujyi wa Gisenyi zifite ibyapa byo muri congo nyamara ba nyirabyo ari abanyarwanda. Akaba ari impamvu nyamukuru ituma izo modoka zitishyura imisoro kuko zitanditse ko ziba mu Rwanda.

Gayawira yongeraho ko aya matariki ba nyir’izi modoka bayiyemereye ubwabo n’ibihano ari ibyo biyemereye. Yagize ati “Nihagaragara imodoka idafite icyapa cyo mu Rwanda muri Gashyantare izafatirwa ibyemezo.”

Cyakora abanyarwanda bakora muri congo bo bongerewe igihe cyo guhindura ihembe ritwarirwa ku kuboko kw’iburyo ariko bakazajya bishyura amadolari 200 buri mezi atatu.

Ndikumana Gervais, umwe mu bafite imodoka ifite icyapa cyo muri Kongo atangaza ko n’ubwo bitoroshye guhita ukora ibisabwa mu gihe gito bahawe, ngo yari yiteguye ko umunsi umwe bizaba ati “nta gitunguranye kandi biranumvikana ko tugomba gutanga umusoro.”


 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes