Nyanza: Ibyumweru 3 birashize Station Kobil idakora

Ibyumweru 3

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2012, Abakozi n’abakiriya ba station Kobil ikorera ku Bigega mu karere ka Nyanza batangiye kwinuba nyuma y’ibyumweru 3 bishize idakora.

 Bamwe mu bakiriya ba station Kobil bavuga ko bari basanzwe bishimira servisi bahabwa n’abakozi bayo bo ku Bigega mu karere ka Nyanza, ngo ariko igihe gishize idakora kigiye kubatanya batitaye ku bihe byiza bagiranye.

Umwe mu bamotari banyweshereza essence ku Bigega aho iyo station Kobil iherereye yagize ati “ Iyaba yafungaga imiryango ariko ikabitumenyesha mu nyandiko kuko uraza usaba essence abakozi bayo bakakubwira ngo mu kanya uze kugaruka, wagaruka ugasanga ntayo bigakomeza bityo bukira bugacya! Ubwo se bizageza ryari?

Uwo mumotari akomeza avuga ko mu cyumweru gishize yakozwe n’isoni ubwo yazaga kuhanyweshereza essence yizeye ko ayihasanga ariko nyuma agatungurwa no kutayihasanga kandi yari afite umugenzi  atwaye wihuta.

Yabivuze muri aya magambo: “ Icyo gihe nari mfite umugenzi ariko yabonye ko ndimo kumutinza ahita afata indi ifite essence njye mbihomberamo gutyo”.

Abakozi ba Station Kobil nabo nta gisubizo bafite

 Umwe mu bakozi b’iyo station Kobil iri ku Bigega yahishuye ko ikibazo bafite ari ipompo yapfuye ikaba imaze ibyumweru bitatu igitegereje gukorwa.

Ngo kimwe n’abandi bose ntibazi nabo  igihe iyo pompo izakorerwa kuko ikimara gupfa babimenyesheje ababakuriye ariko ntibihutire kuza kuyikora.

Uwo mukozi wa Station Kobil yo ku Bigega abisobanuramuri aya magambo: “ibyumweru bitatu birashize tubyukira hano ku kazi nk’uko bisanzwe ariko nta essence dutanga usibye kubwira abakiriya ngo genda ugaruke mu kanya”.

Ababishinzwe nabo babambwira buri munsi ko bohereza umutekinisiye ariko bukarinda bwira ntawe babonye kugeza ubwo ibyumweru 3 byashize kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2012 ntakiratungana. Yakomeje agira ati “ ijoro n’amanywa turakora ariko nta essence dutanga. Hari n’abakeka ko twaba twarahombye. Ubwo se urumva babyita iki ?

Abo bakozi ba station Kobil yo ku Bigega mu karere ka Nyanza bifuza ko bahabwa akaruhuko mu gihe iyo pompo igitegerejwe gukorwa nibura bakareka kujya birirwa bahatonze iperu kandi nta kazi bahafite.

Ngo kuko rimwe na rimwe hari abakiliya baza bafite umunabi  babaza essence babasubiza ko ntayihari bakababwira nabi bakeka ko ahari hari uruhare babifitemo.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes