Nyamasheke: Abagenzi barinubira ihindagurika ry’ibiciro by’ingendo.

Abagenzi bagenda mu muhanda Nyamasheke-Rusizi bakomeje kwinubira ibiciro bihindagurika buri munsi bishyirwaho na ba nyiri amatagisi. Aba batwara ibinyabiziga bo bavuga ko iyo imvura yaguye buriza ibiciro kuko baba biteguye guhura n’ibibazo muri uyu muhanda.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 30 ukuboza, 2011 mu masaha ya saa mbiri n’igice z’igitondo, ubwo twageraga muri santere ya Tyazo, twasanze imodoka yari iri gupakira abagenzi yashyizeho igiciro gikubye kabiri icyari gisanzwe kimenyerewe, aho abagenzi basanzwe bishyura amafaranga 500 yabaye 1000, mu gihe kuva mu i Tyazo ugana i Kamembe yari yavuye ku bihumbi 2 yabaye ibihumbi 3.

Uko amasaha yagiye akura niko ibiciro byagiye bimanuka gusa kugeza mu masaha ya saa sita, byari bitarasubira mu buryo busanzwe.

Tuvugana n’umwe mu bashinzwe kwishyuza mu modoka yatubwiye ko buriza ibiciro bitewe n’uko umuhanda uba wabaye mubi, bityo bakaba biteguye ko bari butange amafaranga yo gusunika imodoka.

Yagize ati: “natwe ni nko kwiyahura urebye uko uyu muhanda wabaye. Reba nk’ubu nageze hano ntanze ibihumbi 10 byo gusunika.”

Ikindi kigaragara ni uko iyo imvura yaguye ari nyinshi imodoka zimwe na zimwe zitwara abagenzi zisubika ingendo zazo cyangwa zikagarukira mu nzira.

Ubusanzwe ingendo muri uyu muhanda Rusizi-Nyamasheke ziragoranye aho usanga abagenzi bagenda mu modoka imwe barenze umubare wagenwe, gusa hari icyizere ko bizakemuka kuko uri gukorwa ukaba uzanashyirwamo kaburimbo.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes