Nyagatare: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatinze kugabanuka

Mu gihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yari yatanze itangazo ko guhera tariki 16/01/2012 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigomba kugabanuka ku kigero cya 6% ku masitasiyo ya Nyagatare ibiciro byiriwe ari ibisanzwe.

Mu ma saa saba tariki16/01/2012, abasabaga lisansi ndetse na mazutu kuri sitasiyo ya ENGEN iri mu mujyi wa Nyagatare bababwiraga ko ibiciro byabo bitarahinduka. Umukozi ushinzwe gutanga peteroli n’ibiyikomokaho kuri iyo sitasiyo yadutangarije ko kugira ngo ibiciro bihinduke bijyane n’ibyo minisiteri yatangaje bisaba ko haza umukozi wa sitasiyo ya ENGEN uturutse  ku cyicaro cyayo i Kigali akaba ari we ubihindura. Cyakora, muri ayo masaha yavugaga ko ari bwo yari mu nzira aza kubikora.

Nubwo ariko ibiciro bitahindutse, abakiliya bo wabonaga bakomeza kugura nk’uko bisanzwe kuko ngo amafaranga yagabanutse kuri litiro imwe atari yo yasaba umuntu kwica akazi k’umunsi ngo ategereje ko bahindura ibiciro.

Nyakana Job ni umwe mu bamotari bakorera i Nyagatare. Yagize ati “Dore nk’ubu maze kunywa litiro ebyeri. Ubwo se mpombyeho angahe?” Hari n’abari bafite impungenge ko gutinda guhindura ibiciro byaba birimo ubushake bwa nyiri amasitasiyo kuko uko bitinda bo ari ko bunguka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes