Ngoma: Taxi express zikorera i Ngoma zikora nka twegerane

Abagenzi bakoresha umuhanda Ngoma –Kigali  barinubira uburyo amasociyeti atwara abantu ya express akorera muri uyu muhanda adakurikiza isaha kandi akagenda atoragura abantu nka za tagisi zizwi ku izina rya twegerane.

Ubundi ubusanzwe iyo umuntu aguze tike y’ imodoka ya express isaha banditse ku itike iyo igeze imodoka ihita igenda,ariko ngo siko bimeze kuri menshi mu ma agence atwara abantu akorera muri Ngoma kuko   usanga akenshi imodoka ishobora gukererwaho iminota igeze no ku 10 kubera ko nta bagenzi babonetse.

Abagenzi uganiriye nabo bakubwira ko ikibazo gikomeye bafite ari uko uretse no gutinda ikigeretse kuri icyo ni uko n’iyo itsimbuye igenda ihagarara mu nzira  bayiteze mbese nkuko twegerane zibigenza.

Ibi rero bakaba babibonamo nk’ ihohoterwa  ku bagenzi kuko hari abakererwa akazi cyangwa bagatinda mu rugendo kandi bari bazi ko bajyanye n’ izihuta.

Uyu ni umwe mu bagenzi winubiraga uburyo izi agence zidakurikiza gahunda. yagize ati: “ Hano iyo uhageze uturutse  ahandi biragutangaza cyane kuko izi si express ahubwo ni twegerane.

Imodoka ishobora gutsimbura yagera nko muri kilometro bayibwira ko habonetse umugenzi ikagaruka. Hari abajya babikora. Ubwo kweri twaba tugana muri vision? Ibi bihesha isura mbi igihugu cyacu ni ibyo guhagurukirwa”.

Ikindi abenshi mu bagenzi binubira ngo ni uburyo aho izi express zihagarara naho ari henshi. Nko mumugi wa Kibungo honyine hafite ahantu hatatu zihagarara, ahitwa Ku Giturusu, mu mugi wa Kibungo no muri Gare ya Kibungo ubundi wagera i Kabarondo ngo ikongera igahagarara ishyiramo abagenzi, bagera na none i Kayonza bikaba uko ndetse n’ i Rwamagana naho irahahagarara.

Kuruhande rw’abatwara aya mamodoka nabo bemera ko badakurikiza gahunda ngo ariko babiterwa n’uko nta bagenzi baba babonye bityo ko baramutse bakurikije gahunda bahomba.

Umushoferi ukora muri imwe mu masosiyeti akorera muri uyu muhanda bakunda kwita Abdul yagize ati” Twebwe tuba tugomba  kuverisa ku ba Boss bacu ubwo rero ugiye mubyo gukurikiza isaha cyane wahomba, turagerageza.

Ubwo  se watwara abantu babiri ukajya i Kigali  muri kwasiteri ugomba kunywa mazutu ubwo ntiwahomba. Abenshi bashatse  gukurikiza igihe hano barahombye nka Omega na yahoo ariko byaranze barigendera.”

Umuhanda Ngoma- Kigali ukorerwamo na agence nka Sotra tours express, Stella express, Matunda express na International express.


 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes