Ngoma: Ikiyaga cyateje umwuzure, ubwato bugenda mu muhanda icyumweru cyose

Ku muhanda   nyabagendwa uhuza uturere tubili Ngoma – Rwamagana unyuze ahitwa Zaza  ku iteme ry’ahitwa Gisaya, umwuzure wateje  amazi  muri uyu muhanda ku buryo kugira ngo wambuke  hifashishwaga ubwato butatu bwahise buzanwa ngo bufashe abagenzi.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Karembo Nyamutega  Emmanuel abisobanura ngo uyu mwuzure umaze igihe kigera ku cyumweru, ukaba waragize ingaruka ku buhahirane hagati ya Rwamagana n’umurenge wa Karembo  na Zaza bihana imbibe.

Impamvu nta yindi ni uko ngo muri iki gihe cyose nta masoko yaremaga neza, cyane ko bitari byoroshye kwambuka kandi akaba nta n’imodoka yashoboraga kuba yakora kuko umuhanda wari wuzuye amazi.

Yagize ati: “Ubu nta masoko akiba neza kuko Rwamagana iri kure gato yacu kandi nta modoka zigikora. Ubundi isoko ryacu ryaremwaga ahanini n’abavuye Rwamagana natwe tukajya guhahirayo none ubu rwose ni ikibazo kitoroshye”.

Ubwo byari bigikomeye kugira ngo wambuke byagusabaga ko niba waje mu modoka uyivamo maze igasubirayo hanyuma nawe ugafata ubwato ngo wambuke iki kiraro, ubundi ukabona gufata indi modoka ikujyana iyo ujya.

Gusa abafite moto n’amagari bo ntibyabagoraga cyane kuko bashyiraga moto ndetse n’amagari mu bwato ubundi bakambuka bakabona gukomeza urugendo.

Kugeza ubu amazi arasa naho agabanuka ugereranije na mbere kuko ubu ngo kubera imiganda yagiye ikorwa n’ abaturage, hagasiburwa imiyoboro.

Aya mazi yateje iki kibazo bakeka ko yaba ari ayavuye ku kiyaga cya Sake na Mugesera  kuko ngo yaba yarakomereje mu gishanga cy’ibyo biyaga. Kugeza ubu ubuyobozi bw’umurenge ibi byabereyemo bukaba butangaza ko bubona ikibazo kiri kugenda gikemuka ugereranije na mbere.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes