Ngoma: Gare Ya Ngoma ifunga kare kubera kutagira amashanyarazi

Ngoma Gare Ya Ngoma

Bamwe mu batwara abagenzi bakoresha gare routiere ya Ngoma baravugako kuba gare ya aka karere  itagira amatara ari igihombo kuko usanga ifunga kare.

Uku gufunga kare kuri aba bashoferi ngo niko gushobora gutuma usanga kuva saa kumi n’ebyiri n’ igice z’ umugoroba iyi gare iba yafunze maze imodoka zije nyuma y’iyi saha zigahagarara imbere ya station iri iruhande rwa gare kandi gare aricyo yubakiwe.

aba bagenzi ndetse n’ abashoferi bakaba bibaza impamvu iyi gare itashyirwamo amatara maze nayo ikajya ikora nijoro nkuko izahandi zikora.

Umugenzi umwe twasanze muri iyi gare yagize ati” Rwose iyi gare yaratuyobeye. Hari ibintu byinshi ibura mbese ntituzi niba twayishyira mu yandi magare tuzi. Gusa akarere kacu kari kagize igitekerezo cyiza ahubwo ni uko ba rwiyemezamirimo bagatengushye”

Nubwo ariko abakoresha iyi gare ya Ngoma binubira ko nta muriro w’ amashanyarazi igira ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma buvuga ko kugeza ubu bwarangije kwishyura EWSA amafaranga  ahubwo igisigaye ari ishyirwa mubikorwa ryabyo.

Umukozi w’ akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa remezo Eng Fideli Kayigire avuga ko iki kibazo mu mezi abiri kizaba gikemutse.

Iyi gare yatashywe kumugaragaro tariki 24 z’ ukwa Gatanu 2010. Kugeza ubu amafaranga rwiyemezamirimo atarahabwa akaba ari miliyoni ebyiri kuri miliyoni zirenga  63 n’ igice  yari yahapatanye.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes