Ngoma: Abatwara taxis barasaba ko bashyirirwa ibyapa ku muhanda

Abashoferi batwara amataxi azwi ku izina rya “Twegerane” bakorera mu mujyi wa Kibungo (Rond Point-Mu mujyi-Giturusu) barasaba  akarere ka Ngoma ko kabashyiriraho ibyapa ku mihanda bigaragaza ahemerewe guhagarara.

Aba bashoferi babitangaje nyuma yuko  hari abajya bahanwa na traffic-police  bababwira ko bahagaze ahatemerewe guhagararwa nyamara nta kintu kigaragaza ahemewe.

Umwe mu bashoferi ukorera muri uyu muhanda bakunda kwita Ayubu  yatangaje ko ibi byapa ari ingirakamaro kuko hari n’abiga  amategeko y’umuhanda bagera mu muhanda bagasanga ibyo bize bidahari.

Avuga ko abashoferi ba Kibungo  baziranye aho bagomba guhagarara ariko ko undi waturuka ahandi atamenya aho bahagarara kuko nta byapa bihari. Yabisobanuye muri aya magambo: “Ubuse umuntu aturutse i Kigari cyangwa ari umunyamahanga uje kudusurayabwirwa n’iki aho ari buhagarare? Iyo ahagaze aho abonye ugasanga baramuhannye kandi nta cyapa cyerekana aho bahagarara. Akarere kari gakwiye kubyigaho.”

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa remezo, Kayigire Fidele, avuga ko icyo kibazo  bagiye kukigaho nk’akarere maze  kikaba cyakemuka niba bishoboka.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes