Kuba ONATRACOM itakihakorera byabateye igihombo

Bamwe mu bashoraga umusaruro w’inanasi mu isoko rya Kabarondo, ndetse n’abandi bacuruzi barangurira muri iri soko batururtse i Gahara ho mu karere ka Kirehe, baravuga ko kuba bus  ya  ONATRACOM itakihakorera kabili mu cyumweru birikubadindiza mu bucuruzi bwabo kuko ngo izindi modoka zidakunda kuhagera ni zije zikaba zibahenda kubera imihanda mibi.

Umurenge wa Gahara urebye aho uherereye ni mu mihanda mibi iri mu misozi  igoranye ko imodoka nka za Taxis zihakorera. N’ubwo  Gahara  ihana imbibi n’umurenge wa Mutendeli  ugaragara nkaho ikibazo cy’imodoka kigenda gikemuka, Gahara ho nta modoka ipfa kugerayo byoroshye.

Ahanini usanga uku kutabona imodoka guturaka  ku muhanda mubi uri hagati y’iyimirenge kuko ari umuhanda ucuramye cyane kandi ukaba ukunda gutera impanuka.

Urugero ni nko mu mwaka ushize wa 2011 aho bus ya ONATRACOM yakoze impanuka yabuze feri maze umushoferi wayo ahita apfa abandi bagenzi barakomereka. Si imodoka gusa ahubwo kubera uburyo uyu muhanda ucuritse n’ amamoto ndetse n’amagare  ntasiba kugira abo yivugana.

Ibi byose bikaba bishobora kuba ari byo bitera uyu murenge kuba mu bwigunge nta modoka. Bus igikora kabili mu cyumweru  ngo wasangaga yabaga yuzuye abantu yaba abagiye kurangura mu isoko rya Kabarondo cyangwa kugurisha inanasi muri iri soko.

Iyi bus ngo yari nka mpuzamahanga kuko iri soko rihahirwamo n’abaturanyi b’abarundi dore ko umurenge wa Gahara uhana imbibi n’ intara ya Giteranyi mu Burundi.

Aba bacuruzi bakaba basa ubuyobozi bwa ONATRACOM kongera kubatabara ikabaha imodoka kabili mu cyumweru kuko ubu bibagoye kandi ko birimo gutuma ubucuruzi bwabo busubira inyuma.

Umwe mu bacuruzi bahakorera arabivuga muri aya magambo: “Biratugoye kuko ubundi twaranguraga kabili mu cyumweru none ubu ni rimwe gusa. Hari abashoragayo umusaruro nk’inanasi none ubu zihera mu murima.

Urebye uburyo bus yavaga hano yuzuye  yewe keretse niba badashaka amafaranga naho abagenzi barahari rwose nibadufashe.”

Ikigo k’ igihugu cyo gutwara abantu ONATRACOM kimaze iminsi kivugwamo igihombo kigera kuri miliyari enye z’amanyarwanda. Umuyobozi wacyo  Lt. Col Deni Basabose  akaba ubwo yitabaga commission y’inteko ishinzwe gukurikirana amafaranga ya leta, ngo asobanure ibyiki gihombo  yavuze  ko mu modoka 184 iki kigo gifite, inzima zikora ari 70 gusa  bityo bikaba byaratumye  kuri  ligne 110 ONATRACOM yakagombye gukoreramo ubu igera gusa kuri ligne 54.


 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes