Gare ya Ngoma iteje umutekano muke kubera ibyobo abantu bagwamo biri muri iyi gare

Gare ya Ngoma

Abagenzi n’ abakorera muri gare routiere ya Ngoma baravuga ko ibyobo bitwara amazi (rigore)biri muri iyi gare bidapfundikiye biri guhungabanya umutekano w’abagenzi kuko hari abahavunikira .

Abagenzi ndetse n’abakorera muri iyi gare (convoyeurs,chauffeurs…) twavuganye batubwiyeko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ ibi byobo kuko ngo nubwo nabo ubwabo bahakorera bahamenyereye hari igihe babigwamo maze bakavunika ngo hari n’  abari kwa muganga amagufa yaracitse kubera ibi byobo.

Ibi byobo ni iby’imiferegi iyobora amazi  bikaba bigiye bikase hirya no hino muri iyi gare.

Umwe mubagenzi twaganiriye yagaragaje impungenge agira ati”Abantu barashize ariko ntagikorwa. ugeze mu bitaro ukareba abamanitse amaguru kubera ibi byobo wagira agahinda. Abakecuru birirwa bagwamo,abagore batwite hari nuherutse gukuramo inda kubera ko yari aguye muri iki cyobo. Iyi gare irasondetse ni gare ku izina gusa naho ubundi ntakigenda”

Ubwo twegeraga uyu mubyeyi wakuyemo inda kubera ibi byobo yari amaze kugwamo yatubwiye ko aribyo koko ko yituye mu cyobo cyo muri iyi gare maze agahita akuramo inda yari afite.

Umuyobozi w’iyi gare Byiringiro Michel yavuze ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bw’ akarere ka Ngoma kandi ko kimaze iminsi itari mike,akarere karatereye agati mu ryinyo ntacyo gakora kuri iki kibazo.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma  ushinzwe ibikorwa remezo Eng  Fideli KAYIGIRE yatangaje ko  iyi gare yagiye igira ibibazo bya ba rwiyemezamirimo aho benshi bagiye bananirwa bakavamo bityo ko  company yitwa Alpha Construction ariyo yaje gufata isoko ryo kubaka iyi gare kuri miliyoni zirenga 63 n’ igice.

Iyi company yamurikiye akarere iyi gare mu buryo bwagateganyo hakaba hari hasigaye kuyimurika burundu.

Akarere kamaze kubona ko harimo ibibazo kahamagaye iyi campany babibamenyesa  ariko none ubu ntibakitaba ariko ko ingamba zishobora gufatwa nka rwiyemezamirimo wananiwe isoko maze isoko riseswe.Uyu mukozi akaba avuga ko nko mumezi abiri iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo.

Uretse ibyobo bidapfundikiye abantu bagwamo hari n’ ikibazo cy’uko iyi gare igaragara nkaho ishaje kubera ko uyu rwiyemezamirimo ngo yayisondetse, Akarere nako kemera ko isondetse.

Iyi gare yatashywe ku mugaragaro tariki 24 z’ ukwa Gatanu 2010. Kugeza ubu amafaranga rwiyemezamirimo atarahabwa ngo agera kuri miliyoni ebyiri muzirenga  63 n’ igice  yari yapatanye.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes