Gakenke : Abagenzi barifuza indi sosiyete mukeba itwara abagenzi

 

Abagenzi bakora ingendo za Kigali-Gakenke bavuga ko Sosiyete itwara abagenzi ihakorera itabaha serivise nziza aho itubahiriza amasaha yo guhaguruka kandi bakagenda bahagarara mu nzira nka twegererane. Abo bagenzi bakaba bifuriza indi agence mukeba kugira ngo bakore ingendo zabo nta komyi.

Mukamwiza Marie Charlotte, umugenzi ukunda kugenda mu modoka za Sosiyete itwara abagenzi Kigali-Gakenke tutatangaje kubw’inyungu zayo  avuga ko inshuro nyinshi ahabwa itike maze imodoka igahaguruka nyuma y’iminota 20 cyangwa 30.

Akomeza avuga ko imodoka zayo zigenda zihagarara mu nzira zishyiramo abantu bityo bikabicira gahunda zabo. Yongeraho ko hari na bamwe batega Agence zijya i Musanze bagatanga amafaranga angana nk’ay’umugenzi ujyayeyo kugira ngo bagerere igihe aho bagiye na gahunda zabo zitungane.

Undi mugenzi witwa Nkurunziza Boniface ukora ingendo za Kigali -Gakenke muri iyo agence avuga ko habonetse indi Agence ikorera mu Karere ka Gakenke byatuma n’ imikorere mibi y’iyo agence ihinduka kuko mukeba arafasha mu bintu by’ubucuruzi.

Umuyobozi  Mukuru w’iyo Sosiyete  itwara abagenzi tuvugana kuri terefoni yemeza ikibazo cyo gutanga serivisi itari nziza bakizi kandi bakoze inama yo kubikosora vuba aha.

Yongeraho ko ikibazo cya serivisi mbi cyaterwaga n’udutagisi dutoya bakoreshaga none baraduhagaritse.

Ku bashoferi ba Coaster, avuga ko bagiye gushyiraho nimero za terefoni mu modoka kugira ngo abagenzi babafashe kubamenyesha abashoferi bashyiramo abagenzi mu nzira.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes