COPTLAK igiye kubaka icyambu kijyanye n’igihe mu karere ka Rubavu

Abasare b’amato bibumbiye muri koperative COPTLAK Turuhure Abagenzi ikorera ku kiyaga cya Kivu kuri Brasserie mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba bishimiye ko 2011 yabasigiye ubushobozi bwo kubaka icyambu cy’aho bahagarika amato yabo.

 

 

 

 

 

 

Aba banyamuryango ba COPTLAK ngo bifuje kuva kera kunoza imikorere yabo none ngo igihe cyabo cyo kuvugurura aho batwarira abagenzi kirageze.

Icyo cyambu kizatwara akayabo karenga miliyoni 200 kandi ngo byose nibigenda neza mu kwezi kwa Kamena kizaba cyarangiye nk’uko umuyobozi wa COPTLAK

Gahunda bafashe nk’uko babitangaza ngo bagiye kubaka icyambu kizaba gifite aho bakirira abagenzi, aho amato ahagarara n’ibindi bikoresho by’ibanze by’icyambu.

Uretse icyambu kandi ngo barateganya kugura icyombo kinini kizatwara abagenzi hejuru imizigo yabo iri hasi. Mbere y’ibyo byose ngo baguze imodoka izajya itwara abagenzi ibazana ku kiyaga cya Kivu ikazajya inabatabara mu gihe habaye impamvu ituma badakomeza urugendo.

Nyamara ariko ngo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RBS) kiri gutinda gutanga uruhushya rwo gutangira imirimo yo kubaka.

Aboubacar Ngendahimana, umuyobozi wa COPTLAK abitangaza yasobanuye ko mu gihe ibi bigo byashyizemo kutabitaho mu mezi arindwi ashize ariko ngo ubwo baherutse kubibutsa bakaba barabasubije ko mu gihe cy’amezi abiri bazaba babonye igisubizo.

Aboubacar yagize ati “bamara kuduha ibyemezo, duhita dutangira kubaka kuko n’ubu imirimo iba igeze kure.”

COPTLAK ikaba igizwe n’abanyamuryango 45 harimo abategarugori 10. Yatangiye muri 2006, amato yabo uko ari atandatu atwara abagenzi bo mu karere ka Rubavu kose kugera muri Karongi.

Cyakora ngo ntibarabona ubushobozi bwo gukorera muri Rusizi ariko ngo bazahagera nibabona icyombo gishya.

Ingendo zo mu bwato zikaba ari zo zihendutse muri aka karere ka Rubavu kuko aho usanga itagisi yishyuza amafaramga 1000 mu bwato bishyuza 500 gusa.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes