Abamotari bo muri Gisenyi barinubira ibihano bashyiriweho na Polisi

Abamotari bo muri Gisenyi

Abamotari bo mu mujyi wa Gisenyi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku bihano bari guhabwa kuko bumva ko binyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bamotari utarashatse ko amazina ye atangazwa asobanura ko kuva akarere gahawe undi mu DPC bari guhura n’ingorane zitandukanye nko kubuzwa aho guhagarara hari hasanzwe, kwamburwa akuma kerekana umuvuduko (cronometrage) n’ibyangombwa. Yagize ati “njyewe nsanga bakurikiza utuntu tudafatika mu rwego rwo kutwiyenzaho. Niba badashaka ko dukora babitubwire twese turi abagabo”!

Mugenzi we na we avuga ko polisi idakurikiza amategeko yari asanzwe amenyerewe. Ngo umumotari ashobora kwamburwa moto ikamara igihe kirenga ukwezi ku biro bya polisi no gucibwa amande y’ikirenga. Yagize ati “Ko babizi ko nta modoka ziba muri uyu mujyi kuki badashaka ko dukora? Ubwo si ukurengera koko?”

Uyu mumotari yongeraho ko kera ari polisi yari ifite gucunga umutekano wo mu muhanda mu nshingano zayo ariko ngo kuva uyu mwaka watangira n’inkeragutabara zirimo, ibi bikaba bibatera urujijo kuko nta wabibasobanuriye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri polisi y’igihugu, chief Supretendent Celestin Twahirwa, we atangaza ko ibi ibihano atari umwihariko w’abanyarubavu gusa kuko biri mu gihugu hose kuko imibare iva muri raporo yerekana ko impanuka zo muhanda nyinshi ziterwa na moto.

Chief Supretendent Celestin Twahirwa avuga ko nta na rimwe polisi yiyambaje abantu batari abapolisi muri ako kazi. Akomeza asaba abamotari muri rusange kwitwararika mu kazi kabo, kandi kasike (Quaske) zabo n’izabagenzi zikagomba kugira ibirahure n’ubwo abamotari benshi muri Rubavu batabigira.

Izindi ngamba zishobora kwiyongera kuri ibi bihano nk’uko Twahirwa abishimangira ngo ni uko aho moto zihagarara hazajya hishyurwa kugira ngo amategeko yose y’u Rwanda yubahirizwe.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes