Umushinga wa galiyamoshi izahuza u Rwanda, Burundi na Tanzaniya uzatangira mu 2013


Ubwo bahuriraga 2011muri Rutana, akarere gahereye mu majyepfo y’u Burundi, tariki 06/12/2011, abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu Burundi na Tanzaniya bashimangiye ko umushinga wo kubaka inzira ya galiyamoshi ihuza ibyo bihugu uzatangira mu mwaka wa 2013.

Aba baminisitiri bavuga ko uyu mushinga uzatwara miliyari 5,1 z’amadorali y’Amerika. Bavuga ko uyu mushinga uzagirira akamaro ahanini u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.

Mu nama imaze iminsi ibaye, Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Rwanda, Nsengiyumva Albert, yavuze ko ibyo bizatanga inzira y’ubucuruzi burambye kuko ibihugu bidakora ku nyanja bizabyorohera kugera ku byambu ku buryo butagoranye.

Minisitiri wa Tanzania w’Ubwikorezi, Eng Omar Ndungu, asanga byaba byiza ko hateganywa igenamigambi rifatika bityo bakirinda ibibazo byagiye bigaragara mu gihe cyashize dore ko uyu mushinga umaze imyaka icyenda utangijwe.

Aba baminisitiri bavuga ko nubwo uyu mushinga uzatwara amafaranga menshi uzigira uruhare mu kwiyishyura aya mafaranga azaba yawugiyeho.

Gerard GITOLI Mbabazi

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes