Umuhanda Rusizi-Nyamasheke-Karongi uzazanira inyungu akarere ka Nyamasheke.

Umuhanda uhuza uturere dutatu twose tw’intara y’iburengerazuba aritwo Rusizi, Nyamasheke na Karongi watangiye gukorwa aho ikiciro cya mbere kizagera mu gasanteri ka Tyazo gaherereye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.

Abatuye mu karere ka Nyamasheke batangaza ko uyu muhanda ugiye gukemura ikibazo cy’ingendo bagiraga kuko byabagoraga kubona imodoka cyane cyane izerekeza mu karere ka Karongi.

Mukundiyukuri Pascal ni umwe mubo twaganiriye. Avuga ko hari imodoka zimwe na zimwe zabaga zitwaye imizigo zangaga kugera muri uwo muhanda, bityo ba nyirayo bakahahombera kuko bayitegeraga inshuro nyinshi. Ati : “Uyu muhanda uzakemura byinshi. Watumaga imodoka zitemera kugera hano maze ba nyiri ibicuruzwa bakajya kubizana kuri kaburimbo.”

Mukundiyukuri yongeraho ko uyu muhanda uzagabanya ubwinshi bw’amatiki batangaga kuko imodoka ziziyongera, ndetse bakazajya bagendera igihe babikenereye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwo buvuga ko inyungu kazakura muri uyu muhanda ari nyinshi kuko uyu muhanda uzajya ukoreshwa n’abantu batandukanye bityo agace kabo kagatera imbere nk’uko umuyobozi wako karere Habyarimana Jean Baptiste yabitangaje. Yavuze ati : “ uyu muhanda niwo wa hafi ujya i Kigali. Abantu benshi niho bazajya banyura kandi bagire icyo binjiriza akarere. Hazubakwa amahoteri, umusaruro tweza uzajya ugera ku isoko byoroshye. Ubu uri gukorwa wahaye imirimo abaturage benshi. Muri make ubukungu bw’akarere buzahazamukira. ”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko uyu muhanda uzaba uva mu gihugu cy’uburundi ahitwa Nyamitanga ugaca Ruhwa ugakomeza Rusizi werekeza Nyamasheke ukagarukira mu i Tyazo, gusa ngo mu minsi izaza uzakomeza ugere mu karere ka Karongi.

Ubusanzwe aha hari umuhanda w’igitaka utameze neza ku buryo bitari byoroheye abahatuye kubona imodoka batega kuko hacagamo bisi (bus) za leta n’izindi nke z’abikorera ku giti cyabo wasangaga zica amafaranga y’indengakamere. Uyu muhanda barimo gukora ukaba uzaba urimo kaburimbo kandi ukazaba ufite metero 10 mu bugari.

 

Emmanuel NSHIMIYIMANA

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes