Sotra Gisagara abakiriya bayo ntibishimira imikorere yayo


 

Abagenzi bagenda mu modoka za Sotra tours bava Gisagara bagana muri Huye n’abava i Huye bajya muri Gisagara ntibishimira imikorere y’izi modoka.

Izi modoka ubusanzwe si, iza Rumanyika Jean Marie Vienney ufite izi modoka zisanzwe zizwi za Sotra zikorera mu duce dutandukanye turimo kigali-huye n’ahandi. Ahubwo ni iz’Abashoferi bake bafite imodoka zitwara abagenzi bishyize hamwe maze bakorera muri aka karere ka gisagara hakoreshejwe iri zina rya sotra maze bo bakajya bishyura sotra nyiri izina.

Abagenzi rero bagana aba banyamatagisi baravuga ko bakora ku buryo budasobanutse, rimwe na rimwe ngo izi modoka zirenza igihe zigakererwa ubundi ntihanamenyekane amasaha nyakuri zigenderaho.

Ibi byatangajwe n’umugenzi wari uri aho izi modoka zikorera ku gisagara ubwo yarahageze akabwirwa ko nta modoka iri buboneke mbere y’isaha kadi ubundi yajyaga aza akabona imujyana adategereje umwanya ungana utyo.

Nduwamungu Jean Damacene umukozi ukata amatike kuri sotra gisagara we ariko yavuze ko izi modoka zidakora nka ziriya zindi zigenda buri minota 30 kuko zo siko zibona abantu buri gihe.

Yavuze kandi ko kuba uyu munsi umuntu ashobora gusanga hari imodoka igenda hagati mu isaha, ejo yaza ntayibone biterwa n’uko hari igihe babona abantu benshi n’imodoka bakagira amahirwe zikaboneka ari nyinshi bityo mu isaha imwe hakaba hagenda imodoka ebyiri.

Ikibazo cyo gukererwa cyo yagihakanye avugako ntakijya kibaho kuko ku busanzwe bagira isaha biyemeje bityo bakaba niyo, iyo saha igeze bafite abantu bake mu modoka batabura kubajyana.

 

Clarisse Umuhire

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes