Rusizi: Mu mujyi wa Kamembe imodoka zipakururira amabuye n’ibindi byangiza umuhanda

 

 

 

 

 

 

 

Mu nama njyanama y’umurenge wa Kamembe yabaye tariki 08/12/2011 umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye ubuyobozi bw’uyu murenge kurwanya abangiza umuhanda bapakururiramo imodoka zipakiye amabuye, ibiti, amatafari n’ibindi byangiza umuhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko mu mujyi wa Kamembe hari abantu bafite ibikorwa byangiza umuhanda. Ibi bikorwa n’ababa bubaka amazu yegereye umuhanda bipakururira ibikoresho biremereye mu muhanda bikawukomeretsa.

Tariki 13/12/2011 mu muhanda uzwi nka Matheus iruhande rw’inzu y’isoko ry’inkoko, hagaragaye ikirundo cy’amabuye n’amatafari byahamenwe n’imodoka. Ahamenwe aya mabuye ni aho amazi amanukira mu mpera z’umuhanda (bordures).

Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Rukazambuga Gilbert, avuga ko hafashwe ingamba zo kuzajya bahana abakora ibikorwa byangiza imihanda.

Iyo urebye aho ayo mabuye n’amatafari bimenwa mu muhanda usanga igice byamenweho kiba cyangiritse nk’aho usanga hari aho umuhanda wamenetse cyangwa wasadutse. Inzobere mu myubakire y’imihanda zivuga ko gusuka amabuye yuzuye imodoka mu muhanda bitewe n’uburemere aba afite byangiza umuhanda bigatuma igihe umuhanda wakagombye kumara kigabanuka.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes