Rusizi: Kwicara kuri nimero byakemuye amakimbirane hagati y’abagenzi

Mu modoka zitwara abagenzi  za Express hagati ya Rusizi na Kigali kwicara umuntu amenya umwanya yicaramo akurikije nimero y’intebe baba bamwandikiye ku itike. Abatwara abagenzi bavuga ko ibi byaciye akavuyo kabagaho bitewe no kurwanira imyanya  itananiza dore ko urugendo hagati ya Rusizi na Kigali rutwara amasaha atandatu.

Alphonsine Niyoyita ni mukozi mu kigo gitwara abagenzi hagati ya Kigali na Rusizi cyitwa Impala. Avuga ko uburyo bwa za nimero bubafasha mu gushyira abagenzi kuri gahunda. Niyoyita asobanura ko mbere ibi bitarabaho hari abarwaniraga imyanya babona ari myiza kuko intebe zose mu modoka zitameze kimwe. Intebe zo hagati ntizifite aho begamira heza bigatuma abagenzi bazanga kuko zibananiza mu kwicara amasaha agera kuri atandatu y’urugendo hagati ya Rusizi na Kigali.

Hari abagenzi baba bafite amahane;  nk’umwe avuga ko yafatiye umuntu runaka umwanya uwahicaye na we akanga kuhava ibyo bigakurura imvururu. Ubu buryo rero bwakemuye iki kibazo kuko buri wese aba azi intebe yicaraho kuko buri tike iba ifite nimero. Iyo ayiguze aba yemeye kuhicara.

Umwe mu bagenzi bakora ingendo hagati ya Rusizi na Kigali witwa Mahirwe Paul avuga ko uburyo bwo kwicara hakurikijwe za nimero ari uburyo bwiza kuko butuma nta kavuyo kabaho mu bagenzi barwanira imyamya. Mahirwe asobanura ko ubu buryo butuma ushaka umwanya mwiza aza kugura tike kare  agafata umwanya akunda. Atanga urugero rw’abantu bakunda kwicara ku idirishya kuko bagenda babona akayaga.

Mahirwe yagize ati “Nka njye kuko ndi muremure hari agatebe gato kaba iruhande rwa shoferi kariya njye si nakwemera kukicaraho iyo nsanze ariko gasigaye nimura isaha y’urugendo kuko ntashobora kukicaraho.”

Uretse agence ya ONATRACOM izindi agences zikora ingendo hagati ya Rusizi na Kigali ari zo IMPALA,OMEGA Car Express na SOTRA Tours zikoresha uburyo bwo kwicaza abagenzi hakurikijwe za nimero z’intebe abagenzi baba bandikiwe ku matike.

Jean Baptiste Micomyiza

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes