Rusizi : Dos d’ânes zo mu muhanda wo mujyi wa Kamembe ntizujuje ibyangombwa

Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kamembe basanga byateza impanuka kuba umuhanda wo mu mujyi wa Kamembe ugira dos d’ânes zitariho imirongo y’amabara atandukanye n’ibara rya kaburimbo hakaba nta n’inyandiko zihari mbere yo kugera kuri dos d’ânes zigaragaza ko imbere hari dos d’ânes.

Mu gihugu ahandi hari dos d’ânes ziba ziriho imirongo akenshi iri mu ibara ryera cyangwa umuhondo. Mbere y’uko utwaye ikinyabiziga agera kuri dos d’anes abona inyandiko mu muhanda zimumenyesha ko imbere gato hari dos d’ânes, Kuba mu muhanda wo mu mujyi wa Kamembe bitameze bitya, abatwara ibinyabiziga bamwe bavuga ko bishobora guteza impanuka.Muhoza atwara imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya SOTRA TOURS i Kamembe we avuga ko dos d’anes z’i Kamembe zigeze gushaka kumukoresha impanuka, yagize ati : « Njyewe ntwaye imodoka mu muhanda wo mu mujyi wa Kamembe nari ngiye gukora impanuka bitewe no kutamenya ko nageze kuri dos d’ânes kuko nzigezeho numvise imodoka isimbuka izamuka mu kirere nta byiteguye. »

Abatwara ibinyabiziga bifuza ko ubuyobozi bufite umuhanda wa Kamembe mu nshingano bwashyira kuri dos d’ânes amabara azitandukanya n’ishusho y’umuhanda hakabaho n’inyandiko nk’uko ahandi bigenda zikajya ziburira utwaye ikinyabiziga ko imbere hari dos d’ânes. abatwara ibinyabiziga bavuga ibi basobanura ko buri wese uza mu mujyi wa Kamembe bitavuze ko aba ahazi neza kandi ko umuvuduko w’ahari dos d’ânes ntawe uwungenderaho igihe cyose kubera ko bisaba umuvuduko muto cyane. Umushoferi Muhoza abivuga muri aya magambo : « Imihanda abayigendamo bose si ko baba barayigenzemo mbere hari ababa bayijemo bwa mbere bakaba batazi ahaba dos d’ânes ngo bahitondere. Ibirango by’uko umuntu yitwara mu muhanda ni ihame biba bigomba kubaho. »

Ubyobozi bw’akarere ka Rusizi gaherereyemo umujyi wa Kamembe buvuga ko buzi ko dos d’ânes zo mu mujyi wa Kamembe zitujuje ibyangombwa ariko ko umuhanda w’uyu mujyi ugiye gutunganywa hagashyirwaho dos d’ânes nshya zujuje ibyangombwa.

Alphonse Bimenyimana ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rusizi, agira ati : « Umuhanda w’umujyi wa Kamembe ni umuhanda ushaje, dos d’ânes zawo ntizujuje ibyangombwa ariko bitarenze umwaka utaha hazaba hari izifite ibyangombwa zizakorwa mu gihe umuhanda uzaba ukorwa ndetse amafaranga y’ibyo bikorwa yamaze kuboneka , Rwiyemezamirimo ugomba gukora uyu muhanda hari imihanda ari gukora nayirangiza azahita azaza gukora umuhanda wo muri uyu mujyi rwagati bitarenze umwaka wa 2012. »

Dos d’ânes ni igice cy’ umuhanda gikorwa habayeho kuzamura umubyimba  w’umuhanda uba nk’agasozi ku buryo haba hasumba ubundi busase bw’umuhanda. Iyo ikinyabiziga kigeze kuri dos d’ânes bigisaba kugabanya umuvuduko kuko ziba ari nk’ikirundo kiri mu muhanda.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes