Rusizi: Abagana i Kigali bashaka kugerayo mbere ya saa sita babyuka mu ma saa 04h00 z’igitondo

Kubera uburebure bw’urugendo hagati ya Rusizi na Kigali rungana n’amasaha agera kuri atandatu, abagenzi bamwe na bamwe bahitamo kwigomwa ibitotsi bya mugitondo bakabyuka mu ma saa kumi z’igitondo kugira ngo imodoka ya saa kumi n’imwe z’igitondo itabasiga.

Nubwo isaha ya saa 05h00 z’igitondo bamwe bayifata nkaho aba ari nijoro bamwe mu bagenzi bavuga ko umuntu ufite gahunda za kare i Kigali yifatira imodoka ya saa 05h00 z’igitondo(AM). Mahirwe Paul umwe mu bagenzi bajya bagenda saa 5h00 z’igitondo avuga ko kugenda saa 05h00 z’igitondo agiye i Kigali kuba hari ugushoboka kwabyo ari byiza kuko iyo saha imufasha kugera i Kigali hakiri mu gitondo bigatuma arara agarutse i Rusizi.Mahirwe agira ati: “Njyewe nta kibazo bijya bintera kubyuka mbere ya saa 5h00 nkafata urugendo kuko nshyiramo reveil(ijwi umuntu aba yaregeye ku gihe runaka ngo rivugire muri telefoni )ikamfasha kubyuka mbere ya saa 5h00 kugira ngo saa 5h00 mba ngeze aho mfatira imodoka.Nkunda kugenda n’imodoka yo kuri iyo saha kuko bimfasha kugera i Kigali mu gitondo kuko uwafashe imodoka kuri iyi saha aba ageze i Kigali saa 10h30 bituma ukora gahunda zawe bigatuma urara ugarutse i Rusizi.”

Agence ya SOTRA Tours niyo igira imodoka zihaguruka kuva 05h00 AM (saa kumi n’imwe z’igitondo). Shumbusho Bosco Ally ushinzwe imigendere y’imodoka zihaguruka i Rusizi zijya i Kigali avuga ko nubwo iyi saha igaragara nk’aho biba bikiri nijoro haboneka abagenzi benshi bagenda kuri iyo saha.Shumbusho agira ati: “ Abantu bajya i Kigali saa 05h00 za mugitondo baraboneka,abenshi baba ari abacuruzi bagiye kurangura ibintu bashaka kurara bagarutse.Iyi saha barayikunda kuko ibafasha kugera i Kigali hakiri kare.”Shumbusho yongeraho ko ubu hari n’abagenzi batanga icyifuzo cy’uko hajyaho n’imodoka yajya ihaguruka saa 04h00 z’igitondo.”

Amasosiyeti atwara abagenzi hagati ya Rusizi na Kigali ni atatu gusa ariyo IMPALA, OMEGA Car Express,ONATRACOM na SOTRA Tours.Imodoka ihaguruka buri saha n’igice.Uretse SOTRA Tours igira imodoka zihaguruka saa 05h00 z’igitondo,OMEGA n’IMPALA zihaguruka saa 6h30 naho ONATRACOM imodoka yayo ya mbere ihaguruka saa 7h30.

Jean Baptiste Micomyiza

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes