Qatar Airways igiye gutangira ingendo zayo mu Rwanda

Guhera mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha wa 2012 indeye ya Qatar Airways izajya ihaguruka i Istanbul yerekeza i Kigali inahaguruke i Kigali isubira i Istanbul hatabayeho imbogamizi.

Mu gihe ubugande buzaba bwemeye ko iyo ndege izajya ihaguruka Istanbul yerekeza i Kigali izahabwa uburenganzira bwo kugwa ku kibuga cya Entebe, indege ya Qatar Airways izatangira gukora ingendo zayo yerekeza i Kigali.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyitwa eTN aravuga ko ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Qatar Airways bwana Akbar Al Baker mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Si izo ngendo gusa kuko hateganywa n’ingendo zerekeza Mombasa na Zanzibar. Gusa ngo izo ngendo zose ziracyigwaho birambuye ariko bakaba bizera ko ibisabwa byose bizaba byabonetse mu mwaka wa 2012. Hagati aho ariko RwandAir nayo ikaba ifite gahunda yo kuzerekeza i Qatar mu minsi iri imbere.

Nk’uko eTN ikomeza ibivuga ngi izi ndege zije zari zikenewe kuko abagenzi berekeza Mombasa, Zanzibar na Kigali ari benshi kandi kugeza ubu indege zihakora ziracyari nkeya.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes