Polisi yafashe ingamba zirengera abagenzi muri gare ya Nyagatare

Abagenzi bakoresha gare ya Nyagatare barishimira icyemezo polisi yafashe cyo guhagarika abakarasi kuko ngo uko kubakururana  byavagamo no kubahohotera kandi ari uburenganzira bwabo bwo kugenda mu modoka bashaka. Abakarasi barwaniraga abagenzi bagamije inyungu z’ibigo bitwara abagenzi bakorera.

Umwe mu bagenzi twaganiriye yavuze ko ibigo bitwara abagenzi bikorera Nyagatare bihora bisa n’ibihanganye mu kurwanira abagenzi baza babigana. Kugirango bibigereho byifashishaga abasore wasangaga babaza buri wese utambuka aho ajya ndetse bakagera n’aho bakurura umugenzi, buri wese ashaka ku mushyira mu modoka aba akorera. Yakomeje avuga ko  byaviragamo bamwe mu bagenzi kubura imizigo yabo kuko umwe ashobora gutwara umuzigo w’umugenzi mu modoka itariyo ya katishirije ticket.

Kubera impamvu zo kurengera abagenzi, tariki 28/11/2011, police yafashe icyemezo cyo gufunga amasaha make abakoresha b’abo bakarasi kugirango babihanangirize. Ibi byakurikiwe no gushyiraho itegeko ryirukana abakarasi ndetse no guparika imodoka mu mwanya wabugenewe maze umugenzi akihitiramo iyo ajyana na yo.

Iki cyemezo cya polisi cyatumye ba nyir’izo modoka za Express nabo bashyiraho amategeko y’umwihariko agabanya akajagari mu gutwara abagenzi harimo ubwumvikane ku gusaranganya abagenzi babona. Uretse Excell Tours, Onatracom izindi agencies ziyemeje kujya ziharirana abagenzi ukurikije uko baba baje. Ubu bakaba bahana iminota makumyabiri imodoka imwe igapakira yarangiza indi igakurikiraho.

Ubusanzwe mu mujyi wa Nyagatre habarizwa ibigo bitwara abagenzi bitandukanye birimo Belvedere Lines, Stella Express, International Express, Excell Tours, Onatracom ndetse na twegerane.

 

Niyonzima Oswald

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes