Nyanza:Umuhanda wa Gasoro-Busoro urasabirwa kaburimbo

Abaturage bakoresha umuhanda uhuza Gasoro na Busoro mu karere ka Nyanza barasaba ko washyirwamo kaburimbo kuko imvura imaze iminsi igwa iwangiza kandi ari wo bakesha amaramuko.

Iyo ugeze kuri uwo muhanda uhasanga abantu b’ingeri zinyuranye bose bahujwe no gukora umwuga wo gutwara abantu ku magare, amapikipiki n’amamodoka. Bavuga ko  imvura imaze iminsi igwa ariyo yabaye indandaro mu kwangiza uwo muhanda.

 

Bamwe mubo twavuganye tariki 30/11/ 2011 bavuga ko iyo imvura imaze kugwa  uwo muhanda uhinduka icyondo bigatuma bitongera kuborohera gukomeza kuwukoresha batwara abagenzi.

 

Kubera uburyo uwo muhanda wangijwe n’imvura ngo byorohera amabisi kuwukoresha kurusha uko byarohera za taxi zisanzwe benshi bazi ku izina rya “Twegerane” nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baturage bo muri ako gace twasanze ateze imodoka yerekeza aho mu gace k’amayaga.

Kanobana Innocent ni umwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza wigiriye inama afata yo kugura amabisi 2 kugira ngo yorohereze abaturage ingendo agamije inyungu z’amafaranga. Umushoferi akoreresha atwara abagenzi muri uwo muhanda avuga ko ugendwamo ahanini  n’abacuruzi bava mu Mayaga baza kurangura ibicuruzwa mu mujyi wa Nyanza hamwe n’abajya kubihacururiza baturutse mu mujyi wa Nyanza.

Hategekimana Nuru, umugabo amaze hafi imyaka 30 akorera muri  uwo muhanda. Agira ati “ Iyo ntwaye taxi  muri uyu muhanda mba ngenda nk’umuntu ku buryo n’igare rinshaho rikigendera kubera ko ntwara nigengesereye cyane kubera amateme n’umuhanda byose byangiritse”.

Mu mpamvu nyamukuru avuga ko itera uwo muhanda kwangirika harimo amazi y’imvura aturuka mu misozi akawisukamo maze wose ugahinduka ubunyereri. Ikindi avuga ko gituma uwo muhanda uba mubi ku binyabiziga ni amateme yawo adakoze neza.

 

Ayo mateme harimo irya Kirundo n’iryo ku Gasoro. Hategekimana asanga uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy’uwo muhanda uhuza Gasoro na Busoro ari ukubifashwamo na Leta ugashyirwamo kaburimbo cyangwa amabuye nk’uko yabibemereye.  Yemeza ko uburyo bwose bwakoreshejwe n’abaturage ntacyo bwagezeho usibye gutuma urushaho kwangurika.

 

Jean Pierre Twizeyeyezu

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes