Muri Burera Ikibazo cya cy’ ubwikorezi kiracyari ingorabahizi

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tukigaragara mo ikibazo kijyanye no gutwara abantu nibintu cyane ko imihanda yo muri ako karere  ari  igitaka kandi ugasanga yarangiritse ahanini bitewe n’imvura nyinshi ikunze kugwa muri ako karere bigatera inkangu.

Kuva ku cyicaro cy’akarere ka Burera gaherereye mu gasantere ka Kirambo, ugana mu mirenge imwe n’imwe igize ako karere biragoye kandi birahenze bitewe n’ikihakugeza. Iyo mihanda ikaba ikorwamo cyane cyane n’amabisi “Buss”, ndetse na  za Moto.

Ibiciro by’ingendo

Iyo umuntu ava Kirambo agana ku gasantere ka Base gaherereye mu karere ka Rulindo(aho uba ushaka kujya i Kigali cyangwa mu Ruhengeli, ashobora gutega bisi ihahaguruka saa moya za mu gitondo ku mafaranga y’u Rwanda 700. Iyo iyo bisi yagiye umuntu ashobora gutega moto ku mafanga y’u Rwanda 3000.

Gusa ariko muri uwo muhanda hakoramo amatagisi “Voiture” agenewe gutwara abantu bane na shoferi. Iyo umuntu ayiteze atanga amafaranga igihumbi n’amagana atanu. Ikindi ni uko kuva Kirambo ujya Base hareshya na kilometero 25.

Iyo umuntu ava Kirambo agana mu murenge wa Rugarama anyura mu mirenge itandukanye irimo Kinoni, Gahunga, n’indi, Gusa ariko ngo umurenge wa Kirambo  niwo uri kure ugereranije nindi. Kuva Kirambo ugana Rugarama hari nk’intera ya kilometero 50,  Umuntu ashobora gutega bisi, nayo ihaguruka mu gitondo, ku mafaranga 1200 cyangwa se moto ku amafaranga 8000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva Kirambo ugana mu murenge wa Butaro ni kilometero zirenga 15, Uwo muhanda wo nta modoka z’amatagisi zikunze kuwunyuramo, habamo moto gusa ,Umuntu uyiteze atanga amafaranga 2500 frw.

Naho kuva Kirambo ugana mu gasantere ka Kidaho ari naho hari icyicaro cy’umurenge wa Cyanika, umuhanda waho ukoramo gusa Moto. Uyiteze akaba atanga amafaranga 5000 y’amanyarwanda. Ikindi ni uko ibyo biciro ari ibyo kugenda gusa, iyo umuntu agarutse atanga andi mafaranga nk’ayo.

Bamwe mu bamotari bakorera muri iyo mihanda bavuga ko impamvu  baca amafaranga menshi ari uko ngo iyo batwaye umugenzi bataba bizeye niba bari bubone undi bagarukana. Kubera ibyo biciro bidahendukiye buri wese usanga bamwe mu baturage batuye muri iyo mirenge bahitamo kujya ku karere n’amaguru.

 

Norbert NIYIZURUGERO

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes