Mu muhanda ugana mu majyaruguru, ibiraro bishaje biri gusimbuzwa ibijyanye n’igihe

Mu muhanda Gitikinyoni-Base, ibiraro bishaje bikoze mu byuma birimo gusimbuzwa ibishya bikoze muri beto (béton) mu rwego rwo kubaka ibiraro n’umuhanda bijyanye n’igihe.

Iyakaremye Antoine, umukozi muri sosiyete Chiqo China Henan, irimo kubaka ibiraro bishya yavuze ko ibiraro bishaje byatumaga amazi adatambuka neza maze akangiza imyaka y’abaturage ndetse n’umuhanda ubwawo.

Ibi biraro bishya bikoze muri beto birakomeye cyane kurusha ibya mbere kuko bishobora kumara igihe kinini bitarangirika. Iyakaremye yemeza ko ibiraro bishyashya barimo kubaka bishobora kugeza ku myaka 50 bitarangirika.

Ibi biraro kandi ngo byari bikeneye gusanwa kuko imodoko zibinyura hejuru ziyongeyere kuko mu ntara y’amajyaruguru hasigaye hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Iyakaremye atanga urugero rw’abakerarugendo basura pariki y’ibirunga biyongera umunsi k’uwundi.

Isanwa ry’ibiraro n’umuhanda Gitikinyoni – Base rifitiye akamaro abaturage kuko babona akazi mu mirimo y’ubwatsi ihakorerwa. Abakoresha imirimo y’ubwubatsi bavuga ko ikiraro kimwe gishobora gutanga akazi ku baturage barenga 40 buri munsi.

 

Jean Noel Mugabo

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes