Kubaka gare mu mujyi bizarangirana n’ukwezi kwa gatanu umwaka utaha.

Benshi mu bakunze kugenda mu mujyi wa kigali bakomeje kwibaza ikibura kugira ngo ibikorwa byo kubaka gare muri uyu mujyi bitangire.Ibi byatumye  minisitiri w’intebe ubwe asura  ahagomba kubakwa iyi gare ndetse anasaba  ko imirimo yo kubaka yihutishwa ariko nyamara kugeza nubu iyi mirimo ntiratangira.

Ibikorwa byo kubaka iyi gare biri mu mushinga witwa “Downtown” w’isosiyete Downtown y’umushoramari Hatari Sekoko. Iyi gare igomba kubakwa ahahoze burigadi ya Muhima  hafi ya gereza nkuru ya Kigali.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2011 nibwo minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, yasuye  ikibanza kigomba kubakwamo iyi gare, icyo gihe yari yasabye ko imirimo yo kubaka yihutishwa ndetse yemererwa n’umushoramari Sekoko ko imirimo igomba gutangira tariki  ya 28 Ugushyingo 2011, Sekoko yagize ati”Biratangira kuwa mbere w’iki cyumweru gikurikira”.

Sekoko yari yatangaje kandi ko bateganya ko kuri uwo munsi mu kibanza hazaba harimo amamashini ari gukora ndetse gare ikazaba yuzuye bitarenze mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha.

Jacques Furaha

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes