Kabarondo: Abamotari barasabwa kwirinda impanuka mu mpera z’umwaka

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kayonza, tariki 15/12/2011, bwagiranye inama n’abamotari bo mu murenge wa Kabarondo bubasaba kwigengesera bakirinda impanuka mu mpera z’umwaka.

Ubuyobozi bwa polisi muri ako karere bwibukije abamotari ko mu mpera z’umwaka hakunze kuba impanuka nyinshi ziturutse ku burangare bw’abanyabiziga, babyitiranya no kwishimira ko umwaka urangiye. Polisi yasabye abamotari kuzitwararika bubaha ubuzima bw’abagenzi ndetse banubaha amategeko agenga umumotari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Abamotari bakunze gushinjwa kuba nyirabayazana w’impanuka mu bice binyuranye by’igihugu bashinjwa gukoresha umuvuduko mwinshi ndetse no gushaka kunyura ku bindi binyabiziga n’aho bidashoboka. Abamotari bavuga ko kenshi kwihuta ku mumotari biterwa n’umugenzi.

Umwe mu bamotari b’i Kabarondo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hari igihe umugenzi akubwira ko yacyererewe akagusaba kwihuta kuko n’ubundi aba abona imodoka ya tagisi [taxi] itamugeza aho ajya vuba. Ibi ni byo bidutera ahanini kwihuta”

Polisi ivuga ko gushaka kugera iyo ujya vuba bitaruta ubuzima kuko ushobora kwihuta kugira ngo ugereyo vuba kandi ntubigereho, ndetse n’ubuzima ukabubura.  Iyi niyo mpamvu polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yasabye abamotari kuzarangwa n’ubwitonzi ndetse no kwitwararika muri izi mpera z’umwaka wa 2011.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes