Hatangiye gutekerezwa uburyo abanyeshuli bazasubira ku ishuri

Mukwitegura uburyo abanyeshuri bazasubira ku ishuri gutangira umwaka w’amashuri wa 2012, taliki ya 22 ukuboza,2011 minisiteri y’uburezi yagiranye inama n’abafatanyabikorwa banyuranye bafite mu nshingano zabo igikorwa cyo gutwara abanyeshuri n’abagenzi muri rusange hagamijwe  gusuzumira hamwe uko igikorwa cyo gutwara abanyeshuri bataha bajya mu biruhuko bisoza igihembwe cya gatatu cy‘umwaka w’amashuri wa 2011 cyagenze no gutegura uko iki gikorwa kizagenda abanyeshuri basubiye ku ishuri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2012.

Nubwo byagaragaye ko abatwara abagenzi bose batubahirije ibyasabwe, inama yashimye uko iki gikorwa cyagenze, inama ikaba yari yitabiriwe n‘abahagarariye Polisi y’Igihugu, Amashyirahamwe ashinzwe gutwara abagenzi ariyo ATPR na RFTC, MININFRA, ONATRACOM, RURA na REB ishami rishinzwe gukurikirana ireme ry’Uburezi mu mashuri abanza n‘ayisumbuye.

 

Inzego zose zigira uruhare mu gutwara abagenzi by’umwihariko abanyeshuri zikwiye gufatanyiriza hamwe kugira ngo umutekano w’abana bava cyangwa bajya ku mashuri witabweho. Bishimiye ko nta mpanuka zabaye, kubahiriza ibiciro, bagaya bake mubo byagaragayeho ariko n’ababigerageje inzego zibakuriye zahise zibishyira mu buryo.

 

Mu gusubira ku ishuri mu mwaka wa 2012 hemejwe ko abanyeshuri basuzubira ku mashuri bigaho mu byiciro bibiri ku buryo abiga mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba bazasubira ku mashuri bigaho ku cyumweru, tariki ya 08/01/2012, naho abanyeshuri biga mu Ntara zisigaye arizo Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba bazasubira ku mashuri bigaho ku wa mbere, tariki ya 09/01/2012.

 

Inama yemeje ko kugira ngo iki gikorwa kigende neza abanyeshuri basabwa kuva mu rugo iwabo bambaye umwambaro w’ishuri ubaranga (impuzangano/uniform), ababyeyi bakaba basabwa nabo kuzabyibutsa abana kandi bakajya ku ishuri kare, birinda kuzerera no kwirindiriza ijoro. Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa kwitegura abana, bakakirwa neza bakanasuzuma ko bahagereye igihe.

 

Abagira uruhare mu gutwara abanyeshuri bemeranyijwe ko mu cyumweru gitaha hazatumizwa inama yo kunoza ku buryo bwaguye igikorwa cyo gutwara abanyeshuri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2012.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes