Gutwara abantu bigomba kugira amategeko abigenga: Dr. Alexis Nzahabwanimana

Minisiteri y’ibikorwa remezo ikomeje gushyira ingufu mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo guhindura ako kazi umwuga nk’indi mu Rwanda hose, by’umwihariko mu mugi wa Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’iyi misisiteri , izi ngufu ngo zigendereye gushishikariza abatwara abantu n’ibintu kuba abanyamwuga ari ko banatanga serivisi nziza.

 

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana avuga ko ubu politiki yo gutwara abantu n’ibintu, iri gutunganywa neza ikaba izagenga umurimo wo gutwara abantu n’ibintu muri rusange.

 

Dr. Nzahabwanimana yavuzeko iyi  gahunda yamaze gutegurwa, ikizakurukiraho ni  ukuyishyikiriza inama y’abaminisitiri kugirango iyemeze. Mubindi bizakorwa ngo ni ugushyiraho amabwiriza, kugirango umuntu atazajya abyuka uyu munsi ngo atangire akazi ko gutwara abantu n’ibintu hanyuma ejo usange biramunaniye. Ni muri urwo rwego Hazabaho amategeko n’amabwiriza agenga ako kazi.
Uru rubuga rwa minisiteri y’ibikorwa remezo kandi ruvuga ko guverinoma ishishikariza abakora ako kazi gukoresha imodoka ziha abagenzi umutuzo n’umutekano (comfortable). Gusa ariko minisitiri Dr. Nzahabwanimana yaboneyeho no kunyomoza amakuru avuga ko hari gahunda yo guca imodoka ntoza (Minibuses) ngo zisimbuzwe inini. Ngo kuko uko imodoka nini zizajya ziyongera mu muhanda ariko abagenzi bazajya bihitiramo izo bagendamo.
Guverinoma  kandi, ibinyujije mu kigo cy’igihugu  gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) irimo gushyiraho amabwiriza azagenga gutwara ibintu mu gihugu, mu rwego rwo gucunga umutekano wabyo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes