Burera-Inkangu zikomeje kwangiza byinshi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21/11/2011 abaturage bo mu murenge wa Nemba ho mu kerere ka Burera bafatinyije n’abayobozi babyukiye mu muganda wo gusibura umuhanda wari wafunzwe n’inkangu. Iyo nkangu ikaba yanangije imirima ndetse igatwara n’inzu.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye bo muri uwo murenge, ngo iyo nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20/11/2011.

Iyo mvura yatumye haba inkangu ikomeye yamanutse igafunga umuhanda uva mu gasantere ka Base (gaherereye mu karere ka Rulindo) na gasantere ka Kirambo ariho haherereye ikicaro cy’akarere ka Burera.  Iyo nkangu kandi ngo yatwaye inzu ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uyirimo kuko ngo abari basanzwe bayituye mo bari batembereye. Si inzu gusa ariko iyo nkangu yangije, kuko yanangije imirima ihinze mo imyaka itandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangaje ko bahise mo guhita bakora umuganda wo gukura uwo muhanda kuko ariwo muhanda wa mbere unyurwa mo n’abantu benshi bagana ku karere,  ndetse ukananyurwa mo n’abatuye mu gasantere ka Kirambo ndetse na Base.

Ubwo inkangu yari ikiri mu muhanda nta modoka yashoboraga kuhanyura. Hanyuraga gusa abantu bagenda n’amaguru ku buryo kuva Kirambo ushaka kujya i Kigali cyangwa i Musanze byari bigoye. Abari bafite ibinyabiziga bakaba banyuraga izindi nzira za kure.

Si ubwa mbere inkangu iba ikanangiza ibintu mu mu karere ka Burera. Iyabaye mu kwezi kwa cyanda uyu mwaka yo yahitanye abantu barenga batanu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21/11/2011 hari hateganyijwe igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byiganje mo kanyanga  nk’uko umuyobozi w’akarere yari yabitangarije mu nama y’umutekano yateranye ku wa kane tariki 17/11/2011. Sembagare yavuze ko bahise mo gukora uwo muganda mu rwego rwo gufungura umuhanda kuko aribyo byihutirwaga.

Norbert NIYIZURUGERO

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes