Burera-Abaturage bafatanyije n’abayobozi bateye ibiti bigera ku 1000.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 19/11/2011 abaturage bo mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera bafatanyije n’abayobozi babo babyukiye mu muganda, aho bateye ibiti bigera ku 1000 byiganje mo imbingo.

Ibyo biti bakaba babiteye ku nkengero z’umuhanda w’igitaka uhuza uwo murenge, aho bita mu Rutamba, n’ikirunga cya Mahabura. Ukaba wari warangijwe n’isuri yaturukaga kuri icyo kirunga.

Abaturage baturiye uwo muhanda bakaba batangaza ko iyo imvura yagwaga amazi yamanukaga ari menshi akanyura mu muhanda kuburyo ngo yawangizaga bigatuma nta kinyabiziga cyiwunyura mo.

Gusa ariko n’ubwo uwo muganda wabaye ukaba witabiriwe n’abaturage bake ugereranyije n’abatuye imidugudu yo muri uwo murenge. Ahanini impamvu batawitabiriye uko bikwiye ngo ni uko bamwe bari bagiye mu isoko rya Rugarama rirema ku wa gatandatu w’icyumweru.

Umuyobozi mukuru wifatanyije n’abo baturge akaba ari kontabule (Comptable) w’umurenge. Akaba yashimye abitabiriye umuganda ariko anenga ko batawitabiriye ari benshi. Abakuru b’imidugudu bakaba bamwijeje ko umuturage bazasanga yasibye nta mpamvu afite igaragara bazamuca amande.

Umurenge wa Rugarama wegereye ikirunga cya Muhabura. Aho iyo imvura iguye ari nyinshi amazi amanuka ari menshi akaba yakwangiza ibintu bitandukanye. Aha abayobozi bakaba bakomeza gushishikariza abatuye muri ako gace gukomeza kurwanya isuri.

 

Norbert NIYIZURUGERO

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes